Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kimenyi Yves uherutse gutangaza ko yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, Kimenyi Yves yemeje ko ari mu rukundo n’umugore utuye muri Australie banafitanye abana b’impanga.
Hashize igihe havugwa amakuru y’umubano utari mwiza mu rugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, aho hanavuzwe amakuru y’uko aba bombi baba baratandukanye n’ubwo ubwabo nta n’umwe urabyemeza.
Mu kiganiro ‘Live’ cya TikTok cyayobowe na GodFather, Kimenyi yemeje ko ari mu rukundo n’umukunzi we mushya utuye mu gihugu cya Australie ku Mugabane w’i Burayi.
Ibi uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago n’uyu mugore ubusanzwe inshuti ze zizi nka Nana, babigarutseho muri icyo kiganiro cyayobowe na GodFather.
Nana yagize ati “Icya mbere ntabwo ari uwo twahoze dukundana.”
Nyuma y’iki kibazo yabajijwe niba ari umukunzi we, undi asubiza adaciye ku ruhande yemeza ko ari umukunzi we wemewe.
Ati “Wa nyawe.”
Ubwo Nana nawe yari abajijwe niba yarigeze akundana na Kimenyi Yves, yemeje ko uretse kuba uyu wahoze akina ari umukunzi we, bazakomeza gukundana kabone niyo bazazuka, bazazuka bakundana.
Ati “No mu bihe bizaza ni yo twapfa tukazuka tuzakundana. Ni umugabo wa nyawe ukunditse.”
Muri iki kiganiro hari aho byageze uyu mugore abazwa niba abana b’impanga afite ari aba Kimenyi, mu gisubizo yatanze, yemeje ko ari abana yabyaranye n’uyu mukunzi we mushya.
Ati “Ni impanga ze inshuro ebyiri. Hari uzirwanira ngo nzimuhe?”
Guhera mu 2024, hatangiye kuvugwa amakuru y’umubano utifashe neza mu rugo rwa Miss Muyango na Kimenyi.
Yves yakiniye amakipe arimo APR FC, Isonga FC, Kiyovu Sports na AS Kigali yahagarikiyemo gukina nk’uwabigize umwuga nyuma y’imvune yagiriye i Musanze igatuma amara igihe hanze y’ikibuga.



UMUSEKE.RW
