Umugore wa Mudugudu yafashwe n’umwana we asambana

Niyitegeka Dieudonné umugabo w'uwo mugore akaba n'Umukuru w'Umudugudu wa Kigarama avuga ko umugore yamunaniye ( ifoto: TV1)

Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro ho mu Mudugudu wa Kigarama haravugwa umugore w’Umukuru w’Umudugudu (Mudugudu) umaze gufatwa inshuro nyinshi akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ku buryo umwana we aherutsa kumugwa gitumo asambana n’undi mugabo akamuhururiza.

Abaturage baturanye n’uwo muryango babwiye Tv1 ko ibyo bikunda kubaho kenshi ku buryo uwo mugore witwa Muhawenimana Clemantine ajya anabifungirwa.

Umuturage ati ” Umugore afunzwe kabiri azira icyo kintu. Yafashwe n’abana be noneho mbere yafashwe n’abaturage baramuhururiza polisi iraza iramutwara aragenda aba iyo ngiyo arafungurwa, arataha ejo bundi birongeye birabaye [gufatwa asambana n’abagabo].

Niyitegeka Dieudonné umugabo w’uwo mugore akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Kigarama avuga ko umugore yamunaniye kuko ari inshuro nyinshi yafashwe asambana n’abandi bagabo.

Ati ” Ntabwo bwari ubwa mbere. Sinarimpari nari mu kazi aho ndara izamu, rero Mutwarasibo [Umuyobozi w’Isibo] niwe wampamagaye ati ‘ihute mu rugo umwana aje kumpamagara abwira ko asanze nyina ari kumwe n’umugabo ku gikuta baryamanye’.”

Uyu Mukuru w’Umudugudu agaya umugore we wabaswe n’ingeso zo gusambana kandi bafitanye abana barindwi.

Ati ” Yakabaye intangarugero akavuga ati ‘ndi umugore wa Mudugudu, reka nkore neza bandebereho’.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye Tv1 ko uyu muryango bagiye kuwegera bakawugira inama yo kubana neza.

Muhawenimana Clemantine ushinjwa ubusambanyi, abaturage bavuga ko ubu bamubuze nyuma y’uko ajyanwe mu buyobozi yagereyo akavuga ko arwaye yajyanwa kwa muganga agatoroka ibitaro.

Niyitegeka Dieudonné umugabo w’uwo mugore akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Kigarama avuga ko umugore yamunaniye ( ifoto: TV1)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *