Senateri Dr. Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) yabwiye UMUSEKE ko ku kuba yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), bishimangira Demokarasi iri mu Gihugu ku buryo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahabwa inshingano.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, nibwo mu Nama Rusange ya NFPO habereyemo amatora y’Umuvugizi ’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Amatora yasize Dr Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije atorewe uwo mwanya asimbuye Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari uwuriho kuva muri Nzeri 2025.
Ku mwanya w’Umuvugizi wungirije hatowe Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi, UDPR.
Senateri Habineza Frank yabwiye UMUSEKE ko ari iby’agaciro ku kuba yongeye kugirirwa icyizere n’’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nyuma y’uko umwaka washize bari bamutoreye ku kwinjira muri Sena.
Ati “N’ubundi birashimangira rya hame ryacu ry’uko dukora politiki y’ubwumvikane kandi bikanateza imbere Demokarasi mu Gihugu cyacu ku buryo n’abandi bantu bari mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi twagirirwa icyo cyizere tukayobora imitwe ya politiki yose.”
Yasobanuye ko mu nshingano ze zo kuba Umuvugizi w’ihuriro binamuha ububasha bwo kuriyobora, akaba ayobora inteko rusange n’imirimo y’Ubunyamabanga bukuru bw’uhuriro.
Umuvugizi wa NFPO ahabwa manda y’amezi atandatu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
