Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana imyitwarire idahwitse ibera ahantu hahurira abantu benshi, nko ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok ndetse b’abakora ibitaramo byo kwidagadura bizwi nka House Party.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 08 Kanama, 2026, igihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga abantu 16 bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge barimo n’abafite inganda zikora inzoga z’ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko usibye guca inzoga z’ibyuma, Polisi yanahagurukiye imyitwarire y’ubwomanzi irimo uburaya, n’ibindi byangiza urubyiruko.
Ati “Ku kibazo cyo kwiyandarika, ubwomanzi, uburara, ubusinzi, ubusambanyi, tuzahera no ku mbuga nkoranyambaga, Tiktok live. Turabikurikira n’ababikora tuba tubabona.”
Akomeza ati “Bantu bafite inzu bakodesha ngo barakoreramo ‘house party’ hano mu Mujyi wa Kigali, umuzamu uzaba wabaretse bakinjira, na nyiri inzu bazabigenderamo. Ntabwo tuzemera abantu batwawe n’ubwomanzi, batwawe n’ikintu kitwa gutwika. Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myifatire ntabwo ikenewe mu Rwanda.”
ACP Rutikanga avuga ko nka Polisi batazemera ko urubyiruko rwakwangirika babibona, kandi hari icyo bakwiye gukora.
Ati ”Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazajye bajya aho bajya kubyina bambaye ubusa, babyinireyo. Ariko twe hano ntabwo dushobora kubyemera. Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro ejo tukazagira igihugu gifite abantu b’ibisenzegeri gusa. Ntabwo bizakunda. Uburenganzira bw’abantu bugira aho buhera n’aho bugarukira.”
Polisi ivuga ko n’abakora ibiganiro kuri Tiktoko batukana bitwaje ko ari ibyamamare, na bo batazihanganirwa.
Mu Rwanda, umuntu wese ukora igikorwa cyo kwiyandarika cyangwa gukora ibiterasoni mu ruhame, ahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyo urukiko rumuhamije icyo cyaha, ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi maganatanu (Frw 500,000) ariko kitarenze miliyoni imwe (Frw 1,000,000).

UMUSEKE.RW
