DASSO yoroje inka umuturage warokotse Jenoside

Inka yahawe umuturage ngo ifite amazi

Nyanza: Urwego rushinzwe kunganira akarere muby’umutekano (DASSO) rworoje inka umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumukomeza.

Uyu muturage warojwe inka ni Mukantagara Marie Louise w’imyaka 42.

Ni uwo mu mudugudu wa Nyamagana B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yagaragaje ko ashima urwego rwa DASSO.

Mukantagara yavuze ko yorojwe inka mbere irapfa kubera uburwayi. Yashimishijwe no kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaramwubakiye inzu, ndetse na DASSO yo mu karere ka Nyanza ikurikijeho kumushumbusha inka ye yapfuye.

Yagize ati “Ibi byose ndabikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Imana imuhe umugisha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Kajyambere Patrick yashimiye aba DASSO ayoboye ko bakoze igikorwa cy’urukundo, bakomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubigisha gukora ibyiza, kandi bigatuma umuturage wo mu gihugu cy’u Rwanda yishima.

Yasabye abarokotse gukomera, kandi ko bafite igihugu cyiza kibatekerezaho.

Yagize ati “Uyu worojwe none nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, ahubwo iyi nka ayiteho azoroze n’undi muturage.”

Iriya nka yorojwe ifite amezi (irahaka), yanahawe umunyu, ipompo n’umuti wo kuyivura, ndetse ifite n’ubwishingizi.

Mu busanzwe DASSO yo mu karere ka Nyanza igira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuturage aho baherukaga koroza inka umuturage wo mu murenge wa Muyira, ndetse banagira uruhare mu gusubiza abana ku ishuri barivuyemo aho babahaye  ibikoresho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *