Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ko Rutsindura Antoine usanzwe ari umwarimu w’abatoza (instructeur), yagizwe Umuyobozi wa Tekiniki w’iyi kipe.
Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano ibicishije ku rukuta rwayo rwa X, ku wa 2 Nyakanga 2026.
Bagize bati “Tunejejwe no guha ikaze Rutsindura Antoine nk’Umuyobozi wa Tekiniki wa Police FC.”
Rutsindura ni umwe mu nzobere zifite ubumenyi buhagije mu mupira w’amaguru, cyane ko mbere yo kuba umwarimu w’abatoza yabanje kuba umutoza imyaka myinshi.
Amwe mu makipe yatoje, harimo Mukura VS, Kiyovu Sports ndetse yanabaye mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

UMUSEKE.RW
