Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko yishimiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, William Ruto yatangiye muri Tanzania.
Madamu Samia kuri X yavuze ko yagize ibihe byiza ari kumwe na Perezida wa Kenya William Ruto mu ruzindo arimo agirira muri icyo gihugu, akaba yabanje kumwakira i Dar es Salaam.
William Ruto kuva kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi, 2026 ari muri Tanzania mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibi bihugu nyuma y’uko amatora yabaye mu Ukwakira 2025 muri Tanzania yasize ujemo agatotsi.
Bamwe mu banyepolitiki muri Tanzania bikomye Kenya ko yaba yari inyuma y’abigaragambije bamagana uko igihugu cya Tanzania cyateguye amatora, ataritabiriwe n’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema.
Samia Suluhu yavuze ko mu biganiro byabo bagarutse ku buryo bwo gukomeza ubufatanye kandi neza bikabyara inyungu ku bihugu byombi.
Muri uru ruzinduko Perezida William Ruto yasinye ku masezerano agera ku 8 ajyanye n’inkingi zitandukanye z’ubuzima harimo guhanga imirimo, gaz, gari ya moshi, umutekano, ubwikorezi bwo mu mazi, umutekano w’ibicuruzwa n’ajyanye n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abakozi.
Ubucuruzi hagati ya Kenya na Tanzania bwageze kuri miliyari 1,700 z’amashilingi ya Tanzania mu mwaka wa 2025.
Abakuru b’Ibihugu bumvikanye ko kugira ngo ubucuruzi bukomeze gutera imbere, impande zombie zisuzuma ibibazo bikibangamye bitajyanye n’imisoro byose bigashakirwa igisubizo vuba bitarenze tariki 31 Gicurasi, 2026.
William Ruto yabisikanye na Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania ku cyumweru tariki 03 Gicurasi, 2026.
Perezida Paul Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza ishoramari, kuvugana no kubaka ibikorwa remezo birimo umuhanda wa gari ya moshi.
Samia Suluhu yavuze ko u Rwanda na Tanzania atari abaturanyi gusa ahubwo ari inshuti n’abavandimwe kandi ubwo bucuti bwatangiye kera na mbere y’abakoloni ari na yo mpamvu imico y’Abatanzania n’iy’Abanyarwanda ari imwe.
Yavuze ko ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 1976 byashyizeho itsinda rishinzwe ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, inama yaryo ya 16 yabaye mu mwaka ushize wa 2025.
Mu byo iri tsinda rikora harimo guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, guhanga imirimo, ingufu, ibikorwa remezo, umutekano n’urujya n’uruza rw’abantu.
Mu byo abakuru b’ibihugu baganiriye harimo kuzamura ishoramari kuko mu mwaka ushize ryageze kuri miliyoni 600 asaga mu mashilingi ya Tanzania.
Ibigo byo mu Rwanda 42 byashoye imari muri Tanzania bitanga akazi ku bantu barenga 2000, ni kimwe n’uko hari ibigo bitandukanye byo muri Tanzania byashoye imari mu Rwanda.
Samia Suluhu yavuze ko ibihugu byiyemeje kureba imbogamizi zihari ngo bizikemure kugira ngo byungukire ku isoko rusange ryo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Abakuru b’ibihugu biyemeje kubaka imihanda ihuza ibihugu, no kubaka gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania kugira ngo byoroshye ubwikorezi.
Perezida Samia na Perezida Kagame biyemeje gutaha umushinga w’amashanyarazi ibihugu byombi bihuriyeho n’u Burundi ku rugomero rwa Rusumo, wuzuye ukaba utanga MW 80 ariko ukaba utaratashywe ku mugaragaro.
Ibihugu byombi byaniyemeje kujya bivugana.

UMUSEKE.RW
