Mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge mu nganda, mu Rwanda hatangijwe ishuri rizajya rifasha gupima no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibikoresho bikorerwa imbere mu gihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga.
RSB Quality Academy ni ishuri ryashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, MINICOM, RSB n’Ikigo cya Koreya gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA).
Iri shuri ryashyizweho binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubushobozi bw’ikoranabuhanga mu buziranenge n’ibipimo by’inganda (SISIC), uzamara imyaka itanu.
Uyu mushinga watangijwe mu 2023, ukazarangira mu 2028, ku nkunga ya KOICA ingana na miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika.
Ritha Mahoro, umwe mu rubyiruko rwize ibijyanye n’ubumenyi bwafasha inganda, yagize ati: “Twiteguye kongera ubumenyi no gufasha inganda kubishyira mu bikorwa, zikabasha gupiganwa ku masoko.”
Murenzi Raymond, Umuyobozi wa RSB, yavuze ko iri shuri rizafasha kwigisha abashinzwe ubuziranenge mu nganda ndetse n’abikorera, kugira ngo barusheho gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.
Ati: “Iterambere ry’inganda ntiryagerwaho hatabayeho ubufatanye mu gutsura ubuziranenge. Icya mbere rero ni ubumenyi.”
Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Jeong Woo-jin, yavuze ko uretse ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bigezweho, iri shoramari rigamije cyane cyane guha abantu ubushobozi binyuze mu bumenyi bwizewe.
Ati: “Iri shuri rizaba urubuga rukomeye rwo gutegura abanyamwuga bafite ubushobozi bwo gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi no gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yashimiye ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya, avuga ko bugira uruhare rukomeye mu guteza imbere inganda mu Rwanda.
Aragira ati: “Dushingiye ku byagezweho n’umushinga SISIC, KOICA na Guverinoma y’u Rwanda bazakomeza gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu.”
Avuga ko bizagira uruhare no mu guteza imbere ibipimo by’inganda no kongera ubushobozi bw’inganda z’u Rwanda mu guhangana ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu.
RSB Quality Academy ifite Smart Classroom igezweho izafasha kongerera abanyamwuga ubumenyi mu buziranenge, ibipimo, ibizamini no gutanga impamyabuziranenge, ndetse no kongerera ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
