Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, Abanyakenya biganjemo urubyiruko baramukiye mu myigaragambyo bavuga ko ari iyo kwibuka urubyiruko rw’aba ‘Gen-Z’ rwapfiriye mu myigaragambyo rwakoze mu myaka ibiri ishize.
Ni imyigaragambyo yabereye mu mijyi migari y’iki Gihugu irimo Nairobi na Mombasa.
Urubyiruko rwaramukiye mu mihanda rwitwaje ibyapa byanditseho ko rusaba ubutabere ku rubyiruko rwapfiriye mu myigaragambyo yabaye mu mpeshyi ya 2024, ubwo abenshi bari mu mihanda bamagana itegeko ry’umusoro ryari rigiye gusinywa.
Abigaragambya barimo ababyeyi kandi bitwaje indabo ‘mu rwego rwo kunamira abana babo barenga 80 bapfuye icyo gihe’ nk’uko babibwiraga abanyamakuru.
Abanyapoliti batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Kalonzo Musyoka, Martha Karua na Eugene Wamalwa nabo bitabiriye iyo myigaragambyo.
Amashusho yasakajwe n’ibitangazamakuru by’imbere muri Kenya arerekana abashinzwe umutekano benshi bahanganye n’abigaragambya. Abapolisi bafunze imihanda n’imodoka nini ndetse n’ibyuma, baratera imyuka iryana mu maso mu kivunge cy’abantu bashaka kwigaragambya.
Umuyobozi Mukurru Wungirije wa Polisi ya Kenya, Gilbert Masengeli, yavuze ko bafunze imihanda bagamije gutuma nta ntwaro cyangwa abanyabyaha binjira mu Mujyi ndetse ko igihugu gitekanye.
Ati “ Turimo turarinda Abanyakenya. Ndishimye ko nta modoka yatwitswe.”
Perezida William Ruto yari yavuze ko abantu bemerewe kwigaragambya ariko ko ugerageza guteza akaduruvayo no kwangiza ataza kwihanganirwa.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE
