Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, washinje umutwe wa AFC/M23 kwica abantu no guhohotera abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibikubiye muri Raporo nshya ya Amnesty International yasohotse ku wa 20 Nzeri 2026, ivuga ko mu Burasirazuba bwa Congo, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 , bakoze ibikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu by’umwihariko mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Amnesty International ishinja AFC/M23 gukorera abacukuzi b’amabuye y’agaciro ibikorwa by’ubwicanyi, ihohotera, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukoreshwa imirimo y’agahato .
Uyu muryango uvuga ko mu kiganiro wagiranye n’umwe mu bacukuzi, yabwiye Amnesty International ko akoreshwa imirimo y’ingufu kandi agahembwa amafaranga macye angana n’ibihumbi 5000 by’Amanye-Congo, angana n’amadolari 2.17 ku munsi.
Yongeraho ko ibikorwa by’ihohotera nikorwa rimwe na rimwe n’ababa bambaye impuzankano za gisirikare.
Ati “Iyo baje baba bambaye imyenda ya gisivile ariko iyo havutse intambara bambara imyenda ya gisirikare. Narabiboneye bahindura imyenda bari abakoresha banjye, nakoranye na bo.”
Amnesty ivuga ko ibyo byose bibera ahacukurwa coltan hafi ya Rubaya, muri Kivu ya Ruguru, no ku birombe bya zahabu bya Lomera, mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Iyi Raporo ivuga ko bamwe mu bacukuzi basabwa kumara hafi icyumweru bari munsi y’ubutaka bacukura.
Amnesty International ivuga ko yamenye abacukuzi 18 bishwe i Rubaya n’i Lome.
Ntacyo AFC/M23 baravuga ku byatangajwe muri iyo raporo.
Gusa umwaka ushize nabwo AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International ku birego byo kugirira nabi abaturage, uyu muryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, ukomemeje kuyishinja.
Gusa umwaka ushize AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International ku birego byo kugirira nabi abaturage, uyu muryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, ukomemeje kuyishinja.
Amnesty International yavugaga ko M23 ikomeje kutubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu mu mijyi igenzura irimo uwa Goma na Bukavu yabohoye mu ntangiro za 2025.
UMUSEKE.RW

