Mu 2025 abantu 87 bishwe na Malaria mu Rwanda

U Rwanda rwafashe ingamba zirmo no gutera imiti yica udukoko dutera malaria

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, kivuga ko mu mwaka ushize wa 2024-2025, abantu 87 bishwe na Malaria mu bantu barenga Miliyoni 1 bari bayirwaye.

RBC  igaragaza ko umubare w’abarwaye n’abicwa n’indwara ya Malaria mu Rwanda ugenda urushaho kugabanyuka uko iminsi ishira indi igataha bitewe n’ingamba zishyirwaho zirimo gutanga inzitiramubu, kwegereza ubuvuzi abaturage, guterera imiti yica udukoko twa malaria n’izindi ngamba .

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2025- 2026, abarwayi ba malaria bageze kuri 928,616.

Iyi mibare igaragaza ko hari intambwe yatewe mu kurwanya malaria kuko mu mwaka wa 2024-2025 warangiye harwaye  1.131. 314.

Iki kigo kivuga ko uturere twa Gisagara, Gasabo, Bugesera, Ngoma, Kayonza, Nyagatare na Kirehe ari two twigajwemo na Malaria.

Imibare iheruka yo muri Werurwe 2026, RBC igaragaza ko Malaria  yiyongereye mu turere twa Ngoma aho yagaragayemo abarwayi 8,527, igakurikirwa na Kayonza ifite 5,839, Gasabo 5,709, Kicukiro 2,941 na Gisagara 2,769.

U Rwanda rwafashe ingamba …

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Malaria y’Izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC,  Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zigamije kurandura Malaria.

Ati “ Tugira ingamba zihariye dukoresha mu kurwanya Malaria, ingamba z’ingenzi n’izijyanye no gukoresha inzitiramibu zikoranye umuti. Izo tuzitanga buri myaka itatu. “

RBC ivuga ko izi nzitiramibu zikunze gutangwa mbere y’imyaka itatu ku byiciro bizahazwa na Malaria kurusha ibindi birimo ababyeyi batwite n’abana bari munsi y’umwaka umwe kuko bagira ubudahangarwa bucye.

Ivuga kandi ko yafashe ingamba yindi yo gutera imiti mu nzu z’abaturage igamije kwica udukoko twica malaria, ugaterwa rimwe mu mwaka.

Iki kigo kivuga kandi ko kinakoresha uburyo bwo gupima Malaria aho basanze bafite malaria bakavurwa bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.

Hari icyo umuturage asabwa

Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko abaturage basabwa kubanza kwimenya no kumenya ingamba zafashwe kandi abigizemo uruhare.

Ati “ Icyo dusaba umuturage cya mbere cyo ni ukumenya amakuru akwiriye. Umuturage akeneye kumenya ko nubwo yaterewe umuti ariko ashobora kurumwa n’umubu yagiye guhinga mu muceri n’ijoro cyangwa se kuwurarira n’ijoro. Akwiye kumenya ko nubwo bantereye umuti ariko nkwiye no gushaka umuti nisiga ndi hanze y’umuceri. Ibyo atarabimenya, ingamba imwe yo gutera umuti ntabwo izaba ihagije.”

Akomeza ati “ Umuturage akwiye kumenya ingamba zihari, uko malaria ihagaze mu gihugu cyane aho atuye by’umwihariko ariko akanimenya.”

Abanyarwanda bashishikarizwa kurara mu nzitiramibu buri joro kandi ikoranye umuti bityo bikamufasha kwirinda kurumwa n’umubu.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo no gutera imiti yica udukoko dutera Malaria
URwanda rwafashe ingamba zo kugabanya Malaria

UMUSEKE.RW

 

Share This Article