Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Keir Starmer, bakomeje kwegura mu nshingano zabo mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ngo nawe yegure.
Abaminisitiri bane bamaze kwegura mu nshingano mu masaha atageze kuri 48 mu gisa nk’imyigaragambyo yo kwereka Keir Starmer ko batamushigikiye.
Abadepite 80 nabo bo mu Ishyaka ry’Abakozi ari naryo Starmer abamo bamaze gusinya bemeza ko yegura kuko ngo yananiwe kuyobora igihugu mu nzira n’impinduka zifuzwa.
Abaminisitiri bamaze kwegura ubu uko ari bane harimo: Jess Phillips wari Minisitiri Ushinzwe Ituze no kwamagana ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, Alex Davies-Jones wari Minisitiri Ushinzwe Abahohotewe, Miatta Fahnbulleh wari Minisitiri Ushinzwe Imyubakire n’Imiturire na Zubir Ahmed wari Minisitiri Ushinzwe Ubuzima.
Mu ibaruwa isezera muri Guverinoma ya Keir Starmer, aba bose bahuriza ku magambo agira ati ” Birasobanutse ko mu minsi ishize ya vuba, rubanda mu Bwongereza hose ntagushidikanya rwagutakarije icyizere Minisitiri w’Intebe.”
Bose kandi bavuga ko Keir Starmer atabashize kuzana impinduka zari zikenewe ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe kuko igihugu cyari gikeneye umuntu uzana impinduka, ibyari byaraniye abandi batatu bamubanjirije mu myaka itageze kuri ine.
Abadepite 80 bo mu Ishyaka Keir Starmer abamo nabo basinye ibaruwa imusaba kwegura, gusa hari abandi 100 bavuga ko bamushigikiye.
Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi, Anna Turley, kuri X yanditse ko bari guca mu bihe bikomeye ariko atari ibyo gucika intege no gusubiranamo.
Ati “Ndamushyigikiye [Keir Starmer] ngo akomeze gushyira mu bikorwa imigambi afite yo kugarurira icyizere n’amahirwe ku gihugu.”
Starmer ugeraniwe nawe yabwiye Inama y’Abaminisitiri ko adashobora kwegura kubera igitutu cy’abantu bamwe kandi we akora neza. Ayobora Guverinoma y’u Bwongereza kuva mu 2024.
Biteganyijwe ko Umwami Charles III w’u Bwongereza ku wa Gatatu azageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wa politiki.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
