Musanze FC yareze Imurora Japhet ‘Match fixing’

Nyuma y’uko humvikanye amajwi bivugwa ko ari aya Imurora Japhet usanzwe ari umutoza wungirije w’Amagaju FC akanaba n’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi muri iyi kipe, asaba umukinnyi wa Musanze FC koroshya ubwo aya makipe yombi yari agiye guhura, abanya-Musanze batanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu cyumweru gishize, ni bwo humvikanye amajwi ya Imurora Japhet [nk’uko byemejwe n’umuyobozi we] usanzwe ari umutoza wungirije w’Amagaju FC akanaba n’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi mu Amagaju FC.

Ni amajwi yumvikanye Imurora ari kuvugana n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, bavuga ko yifuza ko ubwo bazaba barimo gukina uyu muzamu yazagerageza koroshya hagamijwe ko Amagaju FC abasha kuhikura abonye amanota yuzuye.

Imurora yagize ati “Njyewe ngira ibanga ku buryo utakumva kuko n’uwa kubwira ko navuganye nawe wumve ko akubeshya. Nimugoroba turaza kuvugana, ibintu byose nabishyize ku murongo, wanasanga n’agafuka k’umuceri mu rugo.”

Uyu munyezamu yahise abaza Japhet niba hari abandi bakinnyi yaba yabashije kuganiriza kugira ngo niyoroshya hazabe hari ubufatanye bw’abo bandi.

Imurora yamusubije agira ati “Reka nkubwire, ntukifuze kumenya abandi cyangwa ngo nabo bakumenye kuko umuntu ni mugari. Kereka ari inshuti magara yawe.”

“Ubuse nkubwiye ngo ni inde wagufasha wamubona? Njyewe ndacyaganiriza abantu, kandi birakomeye.”

Muri iki kiganiro kirekire, byumvikana ko Imurora Japhet yasabye Habarurema Gahungu kuzaborohereza ndetse ko hari n’ibindi bitandukanye bagiye bakorana mu bihe bitandukanye kuko yaje no kumwishyuza amafaranga yari amusigayemo.

Mu ibaruwa Musanze FC yandikiye FERWAFA, iyi kipe yavuze ko mu majwi yumvikanye ya Japhet, harimo n’undi muntu wavugaga ururimi rw’icyongereza aho bavuganaga ibijyanye no kugena uko umukino uza kurangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 by’Amagaju FC.

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda waje kurangira Musanze FC itsindiwe kuri Stade Ubworoherane ibitego 2-0, ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru bwahise burega uyu mugabo wahahoze, bumurega kugira uruhare mu guhindura ibibera mu mukino ‘Match fixing.’

N’ubwo iyi kipe yareze Imurora ariko, nyiri ubwite yahakanye ko amajwi yumvikanye atari aye atanazi aho yavuye.

Mu gihe yihakana aya majwi ariko, Perezida w’Amagaju FC, Nshimyumuremyi Jean Paul, we yahamije ko amajwi yumvikanye ari ay’uyu mutoza ariko atari bo bamutumye gukora ibyo.

Nyuma yo kubona amanota atatu kuri Stade Ubworoherane, Amagaju FC yafashe umanya wa 15 n’amanota 27.

Musanze FC yareze ‘Match fixing’ Imurora Japhet wayihozemo
Imurora muri Musanze FC ni ho yahagarikiye gukina nk’uwabigize umwuga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *