Abarimo Mugisha Bonheur bageze mu mwiherero w’Amavubi

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, bakomeje kugera mu Rwanda aho bitabiriye umwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Nyuma ya Imanishimwe Emmanuel, Joy-Lance Michels, Muhire Kevin, Nshuti Innocent na Ange Mutsinzi bose bamaze kugera mu Rwanda, kuri uyu wa mbere abarimo Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, bageze mu mwihero.

Abandi bageze i Kigali uyu munsi, barimo Mugisha Gilbert, Ntwari Fiacre, Mbonyumwami Taiba, Niyigena Clèment na Biramahire Abeddy, bose bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero.

Umukino barimo kwitegura wa Libérie, uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 25 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba. Iminsi ine nyuma, Amavubi azahita ajya gukina na Cape-Vert mu gihe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mugisha Bonheur yageze mu mwiherero w’Amavubi
Ntwari Fiacre yongeye guhamagarwa
Muhire Kevin yageze mu murwa
Niyigena Clèment nawe yageze mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu
Mbonyumwami Taiba yageze i Kigali
Mugisha Gilbert
Biramahire Abeddy
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Joy-Lance Mickels
Nshuti Innocent

UMUSEKE.RW

Share This Article