Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyize umukono ku iteka rivuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 3 Gicurasi 2027.
Iryo teka ryo ku wa 4 Ugushyingo 2026, rigaragaza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 3 Gicurasi 2027. Mu gihe nta mukandida wabona amajwi arenga 50% by’abatoye, hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora azaba ku wa 1 Kamena 2027.
Abifuza kwiyamamariza uyu mwanya bazatanga dosiye zabo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , hagati ya tariki ya 13 n’iya 22 Ugushyingo 2026.
Iri teka rinagena ibisabwa ku bakandida bigenga, aho bagomba kuba bamaze nibura umwaka umwe batari mu ishyaka rya politiki. Abigeze kuyobora amashyaka ya politiki bo basabwa kuba bamaze imyaka ibiri bavuye kuri izo nshingano.
Aya matora byemejwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye uri ku butegetsi kuva mu 2020 aziyamamaza nk’Umukandinda w’Ishyaka rya CNDD–FDD.
Aya matora yatangiye kuvugwa mu gihe hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagaragaje kutishimira uburyo ari gutegurwamo.
Ishyaka Sahwanya-FRODEBU riherutse gutangaza ko ritazatanga umukandida muri aya matora, rivuga ko hari ibyo ritishimiye mu mikorere y’inzego zishinzwe kuyategura.
Iri shyaka rishingira ku byo rivuga ko byaranze amatora yo mu 2025 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abasenateri, abayobozi b’intara n’abagize inama njyanama z’amakomine. Muri ayo matora, ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryatsinze ku majwi hafi ya yose.
Abandi bamaze kwemeza ko bazaba bashaka intebe iruta izindi mu Biro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, barimo Abel Gashatsi wo mu ishyaka UPRONA, Valentin Kavakure wa FPN Imboneza, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI na Gaspard Kobako wa AND Intadohoka.
UMUSEKE.RW

