Umukobwa yateye icyuma uwari umukunzi we

Nyaruguru: Umukobwa witwa Claudine bahimba Duduri yateye icyuma umukunzi we ahita apfa.

Mbonyingabo Etienne w’imyaka 20 y’amavuko, yishwe atewe icyuma n’uwari umukunzi we Claudine bahimba Duduri bakaba bari bafitanye umwana w’amezi 10.

Gitifu w’Umurenge wa Ngera Rudasingwa Aphrodis yemeje iyi nkuru, avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Runyami, Akagari ka Murama, Umurenge wa Ngera.

Gitifu Rudasingwa yabwiye UMUSEKE ko ababonye aho Claudine yateye icyuma Mbonyingabo Etienne bavuga ko babanje gutongana umukobwa ahita amutera icyuma, undi ava amaraso menshi ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ngera, kugira ngo yitabweho.

Abaforomo basanze batashobora kumuvura, bamwohereza mu Bitaro by’Akarere bya Munini.

Ati: “Mbonyingabo bamugejeje mu Bitaro ahita yitaba Imana kuko yari yababaye cyane.”

Rudasingwa avuga ko nubwo bikiri mu iperereza, bikekwa ko intonganya zaturutse kuri uyu mukobwa kuko yabwiye Mbonyingabo ko amwita indaya.

Cyakora akavuga ko byose biterwa nk’icyo iperereza rizageraho.

Gitifu Rudasingwa yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera avuga ko ari igihombo ugize, kandi ko icyo gihombo bagisangiye n’Umudugudu, ndetse n’Igihugu Mbonyingabo yari atuyemo.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu Buruhukiro bw’ibitaro bya Munini yapfiriyemo. Claudine bahimba Duduri afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kibeho, iperereza rirakomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *