Guinée  yaje gukura amasomo k’ubutabera bw’u Rwanda

Umushinjacyaha wihariye ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu muri Guinée, Alphonse Charles Wright ari mu Rwanda

Umushinjacyaha wihariye ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu muri Guinée, Alphonse Charles Wright ari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Souleymane Savané bagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla.

Mu biganiro bagiranye harimo kureba uko ibihugu byombi byagirana ubufatanye mu nzego z’ubutabera.

Alphonse Charles Wright, yavuze ko bari mu Rwanda hagamijwe kwagura umubano mu nzego z’ubutabera ariko ushingiye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Urugendo twagize, rujyanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi bya Guinée n’u Rwanda, hagati y’abakuru b’ibihugu Mamady Doumbouya , na Paul Kagame.”

Avuga ko kuza mu Rwanda baje kwigira amasomo ku Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera.

Ati “ Iyo urebye u Rwanda na Guinea, buri gihugu  gikeneye ikindi.Binyuze muri Nyakubahwa Mamady Doumbouya , Guinée uyu munsi ruri kujya mu ikoranabuhanga. U Rwanda rero  iyo rugenza ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu,hakorwa iperereza kandi nshima uburyo hifashishishwa ikoranabuhanga.” Turavuga ngo kuki tutakura isomo ku Rwanda . “

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yavuze ko  Guinée ifite amakuru ku Rwanda ko ari igihugu kiri gutera imbere bityo baje kurukuraho amasomo.

Harrison Mutabazi ati “Ikiganiro kibanze k’ubyo igihugu cya Guinée cyakwigira ku by’u Rwanda. Aho bagaragaje ko bazi ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije cyane cyane kugenza ,gushinja no kuburanisha cyane gutanga ubutabera kuri izi manza zimunga ubukungu.Bakagaragaza ko bifuza ko habaho umubano wihariye hagati y’inzego zabo za Guinée  n’u Rwanda.”

Akomeza ati “ Icyo navuga ni uko nubwo tutaratera intambwe ngo tujye muri  Guinée cyangwa ngo dusure igihugu cya Guinée  ariko ntabwo wabura icyo wigira ku kindi gihugu. Buriya nabo hari icyo twabigiraho.”

Ni byiza ko abantu bamenya uko ahandi ubutabera bwabo bukora. Ni byiza ko hari ibyiza babona, byafasha mu guteza imbere ubutabera.”

U Rwanda na Guinée bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse mu bihe bitandukanye byagiranye amaserano.

Tariki ya 9 Ukwakira  2024, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Guinée bashyize umukono ku masezerano abiri akomeye  arimo  amasezerano yerekeye kohereza abanyabyaha n’abakekwa hagati y’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu ubufasha bwa tekiniki n’ubutabera mu by’ibyaha.

Aya masezerano agamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, koroshya inzira z’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, no kunoza ubufatanye mu iperereza ku byaha.

Guinée yaje gukura amasomo ku butabera bw’u Rwanda
Umushinjacyaha wihariye ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu muri Guinée, Alphonse Charles Wright ari mu Rwanda

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Alphonse Charles Wright wa Guinée

UMUSEKE.RW

Share This Article