Ndahiro Valens ‘Papy’ n’umukire baburanaga bahanye imbabazi

Hisunzwe ubuhuza mu rubanza Ndahiro Valens yaburanagamo n'Uwamuregaga mu nkiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ko urubanza Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy mu itangazamakuru yarezwemo na Ndayisenga Matherne usanzwe ari umushoramari rushyirwa mu buhuza ndetse ko impande zombi zamaze gusabana imbabazi.

Uru rubanza rwari rushingiye ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024 igatambuka kuri BTN TV.

Iyo nkuru yagaragazaga uburyo Ndayisenga yifashishije imashini izwi nka ‘caterpillar’ asiza ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima ariko afunga inzira y’abaturage ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.

Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri izo ngingo bwasabiye Ndahiro gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw.

Ndahiro yaburanye ahakana ibyaha byombi ashinjwa ndetse agaragaza ko atari we wari ukwiye kuregwa kuko ibyo yakoze yabikoreye ku bitangazamakuru bibiri ku buryo ari byo byakabaye biregwa.

Yagaragaje ko yagiye gukora iyo nkuru mu izina rya BTN TV nyuma yo guhamagarwa n’abaturage bavuga ko Ndayisenga ari gusiza abafungira inzira, akanashyira inzu zabo mu manga.

Yavuze ko yakoze iyo nkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Ku cyaha cyo gutukanira mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko niba inkuru yakoze irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw.

We yari yasabye kugirwa umwere, avuga ko uyu mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru.

Tariki ya 12 Kamena 2026, urukiko rwagize Ndahiro umwere, rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi cyangwa ihazabu agomba gutanga.

Ubushinjacyaha bwajuririye uyu mwanzuro mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwafashe umwanzuro ko urubanza rujya mu bujurire hagamijwe gucyemura mu mahoro iki kibazo kiri hagati yabo bombi.

Icyo Ndahiro abivugaho

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy yavuze ko yanyuzwe n’icyo cyemezo cyafashwe.

Ati “Kuburana, uratsindwa cyangwa ugatsinda. Utsinze arishima ariko utsinzwe agasigara ababaye umutima. Utsinzwe akaba yahamwa n’ibyaha akaba yafungwa.“

Akomeza ati “Ariko iyo bigiye mu nzira z’ubuhuza, erega urebye no muco Nyarwanda, habaga kureba ikibazo gihari, mugacoca ikibazo kigakemuka. Iyi ni inzira nziza cyane. Kubitwara muri ubwo buryo ni ibintu byiza cyane ku mpande zombi. Kwa kurebana nabi hagati y’imiryango yombi kuba kuvuyeho, kwa kwikomanga mu gatuza biba bivuyeho. Iyi nzira ni nziza cyane.”

Umunyamategeko wa Ndahiro yavuze ko umukiliya we na Ndayisenga basabanye imbabazi, ko urubanza rutagikomeje.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article