Umuganga wari mu itsinda ry’abakozi bashinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yishwe n’abantu biganjemo urubyiruko, bamushinja gushyira virusi y’icyo cyorezo mu isoko y’amazi.
Ibi byabereye i Bafwasende, mu Ntara ya Tshopo, imwe mu ntara umanani za RDC zagaragayemo ubwandu bwa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Karere k’Ubuzima ka Bafwasende, Dr. Likilo Marcel, yavuze ko ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, abaganga babiri bari mu itsinda rihangana n’icyo cyorezo batezwe n’abantu barabakubita, umwe muri bo arapfa.
Yasobanuye ko abo baganga bakubiswe n’abantu biganjemo urubyiruko babashinjaga gushyira virusi ya Ebola mu isoko y’amazi, bigatuma icyo cyorezo kigera muri ako gace.
Dr. Marcel yavuze ko atari ubwa mbere abakozi bashinzwe kurwanya Ebola bagabweho ibitero n’abantu bafite imyumvire y’uko icyo cyorezo gikwirakwizwa n’abantu runaka, barimo abaganga.
Ebola ikomeje guhangayikisha inzego z’ubuzima muri RDC. Imibare y’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima yo ku wa 20 Ukwakira 2026, yagaragazaga ko abantu 9.704 bari bamaze kwandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, muri bo 4.687 bakaba bari bamaze gupfa kuva icyorezo cyatangira muri Gicurasi 2026.
UMUSEKE.RW

