UPDATED: RIB yavuze ko Visi Mayor wa Gisagara agifunze, n’ukuriye ubugenzacyaha muri ako karere

Dusabe Denise, Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gisagara akaba asoje manda y'imyaka 5

UPDATED KU WA MBERE 01h13 a.m: Umuvugizi w’Urego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yemeje ko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Dusabe Denise na Rangira Anicet, ukuriye Ubugenzacyaha muri kariya Karere (DCI) bafunzwe bakekwaho ibyaha birimo icya ruswa.

Mu nkuru za mbere twabagejejeho zivuga kuri iyi dosiye, twababwiye ko twagerageje kuvugana n’inzego bireba ntibyadushobokera.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byigenga mu Rwanda, ko bariya bayobozi bafunzwe kimwe na Padiri Kayumba Maurice uyobora Paruwasi Gatolika y’i Kansi muri Gisagara.

Uyu Padiri ni we bivugwa ko yatanze ruswa ya miliyoni 4Frw bariya bayobozi bakurikiranyweho.

Ayo mafaranga yayatanze ngo adakurikiranwa ku inyerezwa ry’amafaranga yari agenewe umushinga ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, agera kuri miliyoni 28 Frw byagaragaye ko yaba yaranyerejwe.

RIB ivuga ko yanafunze Nkurunziza Octave, ukekwaho kuba yarabaye umuhuza (komisiyoneri) mu gutanga iriya ruswa.

Dr Murangira avuga ko usibye miliyoni 4Frw ya ruswa abayobozi uw’Ubugenzacyaha muri Gisagara, na Visi Mayor baba barafashe, ngo Visi Mayor Dusabe Denise yagiye yakira amafaranga ya ruswa mu bihe bitandukanye “bikekwa ko ari ayo kugira ngo abikire ibanga Padiri”.

Padiri Kayumba anakekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza uburyo amafaranga yari agenewe uriya mushinga yakoreshejwe.

Aba bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ndetse no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Murangira yatangaje ko Visi Mayor Dusabe Denise na Nkurunziza Octave bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe abandi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko Dasabe Denise yari yabanje kurekurwa.

 

INKURU YABANJE YANDITSWE KU WA GATANDATU: Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarekuye Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, wari umaze iminsi afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Dusabe Denise yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu arataha nyuma yo gusanga ibyo yakekwagaho bifitanye isano na ruswa ya miliyoani 4Frw byavugwaga ko yafashe ari kumwe n’Ukuriye RIB, mu karere ka Gisagara (DCI), we ntaho ahuriye na byo.

Igenzura ryakozwe ngo ryasanze Dusabe yari asanganywe ubucuti na Paridi bivugwa ko yatswe ruswa, ndetse ngo bari basanzwe bahererekanya amafaranga.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ngo Visi Mayor Dusabe ubu wasoje manda y’imyaka itanu, ndetse akaba ari ku rutonde rw’abakandida bashaka imyanya muri Njyanama, haba “hari abashatse kumukururira muri iriya dosiye” kugira ngo atakaze ayo mahirwe yo kuziyamamaza.

Kugeza ubu twagerageje kuvugisha nyirubwite, ariko nomero ye ya telefoni ntabwo iriho.

Ntabwo turabasha kuvugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kuri iki cyemezo urwego rwafashe, niba kinareba Visi Mayor gusa.

Mu nkuru twabajejeho mbere ivuga ku ifungwa rya Visi Mayor, Dusabe Denise n’Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara,  Rangira Anicet na bwo inzego bireba zose twaravuganye ntihagira na rumwe rutuvugisha.

Amakuru UMUSEKE twamenye ni uko kiriya kibazo cyagiye kugera mu nzego zo hejuru za RIB, kimaze igihe, aho Padiri wasabwaga gutanga ruswa yabimenyesheje abamukuriye, biza kugera hanze birakurikiranwa.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2026 nibwo bariya bayobozi batawe muri yombi nk’uko imboni ya UMUSEKE yakurikiranye iki kibazo yabidutangarije.

Visi Meya Dusabe Denise urangije Manda y’imyaka 5, ari ku rutonde rw’abakandida bahatanira kwiyamamariza umwanya w’abajyanama rusange mu karere ka Gisagara.

Umuyobozi wa RIB ku Karere na Visi Meya “bafashwe bagabana ruswa”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *