Umusore wari umaze iminsi  10 abuze yabonetse yapfuye

Akarere ka Rusizi kari mu ibara ritukura cyane

Rusizi: Hari umusore w’imyaka 17 wo mu murenge wa Nyakabuye wari umaze iminsi icumi yarabuze, ashakishwa n’umuryango we, yabonetse mu murenge wa Gitambi yarapfuye.

Amakuru agera ku MUSEKE avuga ko uyu musore witwa Banamwana Dieu Merci, wo mu mudugudu wa Kinunga, mu murenge wa Nyakabuye umubiri we wabonetse mu ishyamba mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2026, mu mudugudu wa Ruvuruga, mu kagari ka Mashesha, mu murenge wa Gitambi.

Amakuru akomeza avuga ko ku kuwa Gatandatu tarki 31 Ukwakira 2026, inzego z’ubuyobozi zo mu mu murenge avukamo wa Nyakabuye zamenyeshwejwe ibura ry’uyu musore bikozwe n’umuryango we.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitambi bwahamirije UMUSEKE ko uwo mubiri w’umusore wabonywe n’umukecuru wari ugiye gushaka inkwi mu ishyamba, agatabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Manirarora James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi, ati “Ni umubiri w’umusore w’imyaka 17 wabonetse mu gitondo saa moya (07h00 a.m) akaba yitwa Banamwana Dieu Merci. Amakuru y’ibanze yagaragaye ni uko umuryango wari umaze iminsi umushakisha bataramenya aho aherereye.”

Yabwiye UMUSEKE  ko uyu musore yari yararangije amashuri abanza ntiyakomeza kwiga ayisumbuye, ikindi ngo amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’umuryango we avuga ko nta bikorwa bidasanzwe yari azwimo, bityo ibikekwa byose ku rupfu rwe ngo biracyari mu iperereza.

Ati “Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’ababyeyi be bivugwa ko nta bikorwa bidasanzwe yari azwimo, ibikewa byose biracyari mu iperereza ryatangiye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, anabibutsa ko nta muturage wemerewe kugaragara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ku bufatanye bw’izego zitandukanye n’izumutekano, umubiri wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *