Arenga Miliyari 8 frw yanyerejwe mu makoperative 

Umugenzu Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje raporo yo mu mwaka 2025

 Miliyari 8 Frw amaze kunyerezwa  mu makoperative , mu gihe miliyoni 10 frw ari zo zimaze kugaruzwa nkuko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yabyerekanye. 

Bikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amateko, imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Gicurasi 2026.

Muri rusange mu mwaka warangiye tariki 30 Kamena 2025, hagenzuwe 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe n’inzego zitandukanye za Leta.

Ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byerekana ko 97% by’inzego zagenzuwe zabonye nta makemwa, mu gihe umwaka wabanje icyo gipimo cyari kuri 94%.

Mu bijyanye no kubahiriza amategeko, 83% by’inzego zagenzuwe zabonye nta makemwa, mu gihe mu mwaka wabanje igipimo cyari kuri 75%.

Ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta, inzego zagenzuwe zabonye 79%, bivuye kuri 66%.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yerekanye ko muri rusange imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta igenda iba myiza uko imyaka igenda iza.

Ati “Ibipimo ngenderwaho mu gucunga umutungo biragenda biba byiza ugereranyije n’imyaka yabanje. Aha rero turashimira ubufatanye bugaragara hagati y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Inteko Ishinga Amategeko, PAC ndetse n’izindi nzego zigenzurwa.”

Muri RCA biracyagoranye…

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nubwo yerekanye ko muri rusange imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta igenda iba myiza uko imyaka igenda iza.

Gusa yavuze ko hari inzego zimwe zakoresheje nabi umutungo wa leta bituma amafaranga anyerezwa ahandi imishinga ikadindira.

Kamuhire yavuze ko mu 2022-2023,  ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) , cyakoreye ubugenzuzi mu makoperative 105 gisanga harabaye inyerezwa ry’amafaranga angana na miliyari 7.700Frw .

RCA mu mwaka 2025, nabwo yakoze ubugenzuzi mu makoperative 46 isanga haranyerejwe miliyoni 455 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko ubwo bakoraga ubugenzuzi , basanze hamaze kugaruzwa miliyoni 10 Frw gusa.

Asanga harabaye uburangare mu gukurikirana igaruzwa ry’umutungo wa leta wanyerejwe .

Ati “ Birerekana ko mu makoperative harimo ikibazo cyo gukurikirana ndetse no kugaruza amafaranga bigenda gahoro. Turasaba ko RCA yakorana n’izindi nzego  zikongererwa imbaraga mu gukurikirana imicungire y’amakoperative . Ahagaragaye inyerezwa ry’umutungo w’abanyamuryango hagafatwa ibyemezo byihuse kugira ngo ibyanyerejwe bigaruke.”

Kamuhire yasabye ko inzego zajya zikurikirana hakiri kare bityo bakirinda gukoresha nabi umutungo wa leta.

Ati “Gutegura no gushyira mu bikkorwa imishinga bikeneye ko byitabwaho by’umwihariko. Gutanga serivisi ku nzego zavuzwe, zikeneye ko zitabwaho by’umwihariko . Gukoresha neza  ibikoresho n’imitungo byaguzwe na leta ndetse no gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi.”

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwatangaje kandi ko amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,470 yari yakoreshejwe nabi, yagarujwe.

Kamuhire Alexis yavuze ko ari amafaranga yari kwishyurwa imirimo idakenewe, y’ikirenga n’andi byagaragaye ko atari ngombwa ko yishyurwa.

Inzego zagaruje amafaranga ni Rwanda Housing Authority, WASAC, Akarere ka Kirehe, umushinga umwe wo muri RBC n’izindi.

Abadepite bashimye ko inzego zimwe za leta zikosoye zikabona amanota meza

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *