Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kurwanya ko Ebola yagera mu gihugu ndetse ko rwafashe ingamba zitandukanye ziyikumira.
Yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru kibanze ku ngingo zitandukanye zirimo izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli, ingamba zihari mu kurwanya Ebola ndetse n’ubuzima rusange bw’igihugu.
Hashize igihe ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bigaragaramo icyorezo cya Ebola kizwiho gukwirakwira mu buryo bwihuse.
Kugeza ubu muri RDC bivugwa ko abakekwaho Ebola barenze 1000 ndetse abo imaze guhitana barenga 200. Ni mu gihe muri Uganda abantu barindwi bamaze kurwara iyi ndwara .
Aganira n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kugeza ubu igihugu kiteguye gukomeza guhangana na Ebola bityo abaturage badakwiye gukuka imitima.
Ati “ Duhumurize Abanyarwanda nta byacitse ihari,ubuyobozi bw’igihugu buriteguye,dufite ingamba zihagije. Gusa icyo dusaba Abanyarwanda ni ugukomeza gukurikiriza inama bagirwa n’ubuyobozi, kandi nkuko twagiye dufatanya tukivana mu bibazo twanyuzemo nk’Abanyarwanda, n’ibi tuzabivamo nta kabuza.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo igihugu kiteguye bidakwiye ko abaturage birarara bityo bakwiye gukomeza kumvira inama bagirwa mu kwirinda no gukumira iyi ndwara.
Ati “Nubwo twiteguye , ntitujenjeke,ntitubifate nkaho bitanatugeraho. Leta izadufasha ku buryo bitatugeraho ariko muyifashe ku buryo iki cyorezo gikomeza kuba iyo kiri.”
Minisitiri w’ubuzima , Dr Nsanzimana Sabin, nawe yashimangiye ko igihugu kiteguye gukomeza guhangana na Ebola ku buryo itagera mu Rwanda
Avuga ko hari ahantu hamaze gutegurwa ho kuvurirwa uwagaragaweho ibimenyetso by’ubu burwayi kandi buri munsi haba amagurwa y’abakora mu nzego z’ubuzima ku buryo bafasha mu buryo bwihuse.
Ubwoko bwa Virusi ya Ebola yabonetse mu karere bwahawe izina rya “Bundibugyo”, ikaba kandi yashyizwe mu cyiciro cy’icyorezo kireba Isi yose nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Indwara ya Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impala, isha, inguge (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi…).
Indwara ya Ebola, irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye. Tekereza ko abantu babiri barwaye umwe ashobora guhita apfa, cyangwa mu bantu 10 barwaye abantu 9 bagapfa hakarokoka umuntu umwe gusa!
Ni ibihe bimenyetso by’indwara ya Ebola
Umuntu wese wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21.
Ibindi bimenyetso ni ibi bikurikira: Kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, guhitwa cyane kandi kenshi, Kubabara imikaya no mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, gutukura amaso, gucika intege no kuribwa mu ngingo, gusesa ibiheri ku mubiri, kuva amaraso ahari umwenge hose.


UMUSEKE.RW
