Gicumbi: Biyemeje gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Basuye Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda

Abatuye Umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, bavuga ko biyemeje gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ikintu cyose cyazana amacakubiri mu Banyarwanda.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, ubwo basuraga iIngoro ndangamateka y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside  ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.

Abaturage basobanuriwe uburyo ku itariki ya 28 Ukuboza 1993 aribwo Abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi baje kuri CND gukora imishyikirano yari igenewe amashyaka yose yari mu Rwanda ngo barebe ko buri  munyarwanda agira ubwisanzure mu gihugu cye ariko bikarangira ubutegetsi bwariho bubyanze.

Ikindi bamenye n’uko leta yari iriho yaburijemo amasezerano ahubwo igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako abasirikari bari mu mujyi wa Kigali barasaga abasirikari 600 b’inkotanyi bari muri CND ariko bakirwanaho.

Aba basirikari 600 baje baherekeje abanya politiki ba FPR Inkotanyi ariko banageragezaga kurokora abicwaga.

Bahakuye amasomo…

Ndatimana Jean Pierre umwe mu rubyiruko rwasuye ahari ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, yavuze ko “ Yiyemeje kudatatira igihango n’ubutwari bw’inkotanyi  zarokoye Abanyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba Mwanafunzi Deogratias, avuga ko gusura ahari amateka y’igihugu bifasha abaturage kumenya aho u Rwanda rwavuye, bityo bagafata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ” By’ umwihariko twasuye ahari ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko turanasura urwibutso rwa Mutete, bareba amateka mabi yaranze igihugu binabafashe kumenya uko basigasira ibyagezweho”.

Aba baturagwe bavuga kandi ko “biyemeje kubaka Ubumwe bw’ Abanya Rwanda, gukumira abarangwaho amacakubiri ndetse no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nyuma yo gusura ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, basuye urwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri 1096 bashyira indabo ku rwibutso ndetse bunamira Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Abiganjemo urubyiruko biyemeje gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *