Nyuma y’igihe kirenga amezi atandatu rikinwa, irushanwa ‘Nkurizakickstart U13 Youth League’ rigamije kugaragaza impano z’abato bakina umupira w’amaguru mu bahungu n’aakobwa, riri kugana ku musozo.
Iri rushanwa ritegurwa n’Umuyobozi Mukuru waryo, Nkuriza Suaibu n’abandi bafatanya, rimaze amezi asaga atandatu ritangiye mu Gihugu hose.
Abari munsi y’imyaka 13, ni bo barikina hagamijwe kubafasha kubona aho bagaragariza impano zabo mu gukina umupira w’amaguru.
Mu gihe riri kugana ku musozo, Irerero ry’abana batarengeje imyaka 13, Sina International Academy, ryegukanye igikombe cy’irushanwa rya ‘NkurizaKickstart U13 Youth League 2026’ mu gice cy’Akarere ka Rulindo, nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 Falcaon Football Academy.
Nyuma y’uko muri aka Karere kari mu Ntara y’Amajyaruguru hasojwe imikino, mu tundi Turere bari mu myiteguro yo gukina imikino ya nyuma izasiga hamenyekanye ikipe izaduhagararira.
Mu Karere ka Kayonza, tariki ya 4 Nyakanga ni bwo hazatangira imikino ya ½ n’iya nyuma. ADEPR Kayonza Football Academy izakina na Maranantha TC Football Academy Saa Mbiri za mu gitondo mu gihe Ambassadors B FA izakina na Gihinga TC FA Saa Tatu za mu gitondo.
Nyuma yo gukina imikino ya ½ kuri iyo tariki, Saa Tanu z’amanywa ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma usoza ‘Nkurizakickstart U13 Youth League 2026’ muri aka Karere.
Mu Karere ka Gicumbi, iri rushanwa biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 17 Nyakanga uyu mwaka. Biteganyijwe ko umwiherero ku rwego rw’Igihugu, uzaba tariki ya 8 Kanama 2026.
Ikipe ibaye iya mbere muri buri Karere mu Gihugu hose, ni yo igahagararira mu mwiherero ku rwego rw’Igihugu uhuza amakipe yabaye aya mbere, nayo akongera agahura kugira ngo hamenyekanye iyegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu.
Ni ku nshuro ya gatatu hari gukinwa iri rushanwa rigamije gufasha abakiri bato. Iry’umwaka ushize, ryegukanywe n’irerero rya Musanze Youth yo mu Karere ka Musanze.






UMUSEKE.RW
