Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yemeje ko hazakoreshwa miliyari 37.5 y’u Rwanda, inagaragarizwa uko ayo mafaranga azakoreshwa harimo ayagenewe ibikorwa bisanzwe by’akarere n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Gusuzuma no kwemeza ingengo y’imali y’Akarere y’umwaka utaha wa 2026-2027 byavugiwe mu nama y’Inama Njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 29/06/2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Mutesayire Gloriose yabanje kugaragariza abagize Inama Njyanama y’Akarere ingano y’amafaranga yakoreshejwe umwaka ushize w’Ingengo y’Imali wa 2025-2026.
Mutesayire avuga ko bakoresheje miliyari 36.6 y’u Rwanda.
Asaga miliyari 27 y’u Rwanda muri yo yashowe mu bikorwa bisanzwe by’Akarere harimo imishahara y’abakozi, na miliyari 9 y’u Rwanda yagenewe ibikorwa by’iterambere.
Akavuga ko uyu mwaka ugiye kurangira bakoresheje amafaranga angana na 88% by’ingengo y’imali, gusa akavuga ko bizagera ejo Taliki ya 30/06/2026 bakoresheje 90% kuko hari abo bagomba kwishyura muri iyi minsi ibiri isigaye.
Gitifu Mutesayire yabwiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ko muri iyi ngengo y’imali y’umwaka wa 2026 – 2027 basanze haziyongeraho arenga miliyoni 836 y’u Rwanda ugereranyije n’ingengo y’imali y’umwaka ugiye kurangira.
Yongeyeho ko asaga miliyari 29 y’u Rwanda akubiyemo ubuzima bwose bw’Akarere, imishahara y’abakozi, n’ibikoresho, ndetse n’ibikorwa bike by’iterambere.
Naho mu ngengo y’imali y’iterambere hakaba harimo arenga miliyari 8 y’u Rwanda.
Yongeyeho ati: “Akarere kazinjiza asaga miliyari 3Frw azaturuka mu misoro kuko hiyongereye inyubako z’ubucuruzi, amasoko mashya yubatswe, umusoro w’ipatanti, n’umusororo ku mutungo utimukanwa.”
Muri ayo mafaranga y’ingengo y’imali y’umwaka utaha, Njyanama y’Akarere yemeje ko hazavamo miliyoni 90 y’u Rwanda yo kubaka ibyumba by’amashuri.
Miliyoni 243 y’u Rwanda azabafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Miliyoni 110 y’u Rwanda azashorwa mu bikorwa byo kubakira ubwanikiro amakoperative y’abahinzi kugira ngo umusaruro utangirika, andi ashyirwe mu gukora ibitabo bibafasha kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Andi mafaranga azubaka Akagari kamwe, andi bayashore mu gusana utugari dushaje mu rwego rwo guteza imbere imitangire ya serivisi. Ayo mafaranga akazava mu yo Akarere kazaba kinjije.
Cyakora muri iyi ngengo y’imali y’umwaka utaha, nta mafaranga yagenewe ikorwa by’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Muhanga cyangwa mu mirenge y’icyaro, usibye azatangwa na Leta mu gusana umuhanda Cyakabiri – Nyabikenke – Ndusu.
Akarere kandi kazatanga arenga miliyoni 461 y’u Rwanda yo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, na miliyoni 100 zizatangwa mu kugura imbuto nziza.
Hazatangwa kandi miliyoni 179 y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse na miliyoni 286 y’u Rwanda yagenewe igikorwa cy’amaterasi y’indinganire.
Hari miliyari zirenga 6 z’imishinga, harimo ayo gutunganya urugomero rw’amazi rwa Rugeramigozi, ay’ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri Minisiteri y’Uburezi yagombaga gutanga, amafaranga y’ishwagara, amafaranga y’umunzani wo gupima amatungo, ayo kwishyura abakoze umuhanda wa kaburimbo, ndetse n’ayagenewe gutera intanga, hakaba harabuze Azote ayo mafaranga akaba azimurirwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imali y’Akarere.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
