Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA), agamije kongerera ubushobozi abakozi no kubona icyemezo cya ISO 9001.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08 Gicurasi 2026, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya RSB, yatangaje ko aya mabwiriza y’ubuziranenge ya ISO 9001 yifashishwa muri serivisi zitandukanye, ariko akaba ari itegeko mu birebana n’abatanga serivisi z’indege.
Yagize ati: “Ubu rero, icyo tugiye gukora ni uguha iyi serivisi ibi bihugu 18 twavuze hirya no hino muri Afurika, bikazadufasha kongera ubushobozi, cyane cyane ku bakozi batanga izi serivisi.”
Yavuze ko RSB yongereye ubushobozi bwayo kugira ngo itange serivisi zijyanye n’ibikenerwa n’abakiliya bayo kandi zizewe ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Nanone kandi, RSB izungukira ku gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye by’impuguke za ASECNA binyuze muri gahunda zihuriweho zo guhugura no kongererana ubushobozi.”
Umuyobozi Mukuru wa ASECNA, Prosper Zo’o Minto’o, yashimangiye ko bazungukira muri iyi mikoranire yasinywe, kuko icyemezo nka ISO 9001 kizabafasha gukomeza kunoza imikorere no kwizerwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Ubu bufatanye na RSB bugaragaza umuhate wacu wo gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga nka ISO 9001 kugira ngo ikirere cya Afurika kirusheho kugira umutekano.”
Hon. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rugirana n’imiryango igira uruhare runini mu iterambere rya Afurika no mu gushakira umugabane ibisubizo.
Ati: “Ubufatanye hagati ya RSB na ASECNA bugize intambwe ikomeye mu gushimangira umuhate dusangiye wo guteza imbere ireme, ubunyamwuga mu mirimo no gukomeza kunoza imikorere y’imitangire ya serivisi ku mugabane wacu.”
ASECNA igizwe n’ibihugu birimo Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo-Brazzaville, Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée-Bissau, Guinée Équatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Ibirwa bya Comores n’u Bufaransa.







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
