Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije Mukamutali Valérie wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6, runamutegeka gutanga ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.
Iki cyemezo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagisomye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08 Gicurasi 2026, saa cyenda zuzuye.
Urukiko rwemeje ko Mukamutali Valérie ahamwa n’icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Rwemeje kandi ko adahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, ahubwo ahamwa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ni mu gihe rwemeje ko Munyampundu Védaste ahamwa n’icyaha cyo gusonera umusoro wa Leta, ariko adahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Gusa Munyampundu yahamijwe kuba umufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Urukiko rwemeje ko Ndacyayisaba Ildephonse adahamwa no kuba umufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Mukamutali Valérie yahanishijwe igifungo cy’imyaka 5 gisubitswe, agomba kurangiza igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6 mu gihe cy’imyaka 2, naho igice cy’indi myaka 2 n’amezi 6 akakirangiriza mu igororero, ndetse agatanga n’ihazabu ingana na 1.250.000 FRW.
Urukiko rwahanishije Munyampundu igifungo cy’imyaka 5 gisubitswe, agomba kurangiza igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6 mu gihe cy’imyaka 2, naho igice cy’indi myaka 2 n’amezi 6 akakirangiriza mu igororero, ndetse agatanga n’ihazabu ingana na 1.027.911 FRW.
Ku rundi ruhande, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Ndacyayisaba Ildephonse ahita afungurwa.
INKURU IHERUKA….
Isomwa ry’urubanza rwa Gitifu Mukamutali na bagenzi be ryasubitswe
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga
