Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku buryo Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka yaguzwe ngo ifashe mu gukubura no koza imihanda, nyamara igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rigasanga mu bintu 24 imodoka yasabwaga, bitanu ari byo byemewe, mu gihe 19 bisigaye bitagira icyo bifasha mu byari bikenewe.
Iki kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bitabaga PAC kugira ngo basobanure bimwe mu bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Agaragaza ibyavuye mu igenzura, Munyanturire Jean Claude ukorera mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko imodoka yaguzwe ngo ijye usukura imihanda itujuje ibisabwa nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’isoko.
Yavuze ko mu bintu 24 byari byarasabwe kuri iyo modoka, hasanze bitanu gusa ari byo byujujwe, mu gihe ibindi 19 bitari bihuye n’ibyari byateganyijwe.
Ati “Ibi rero bashyizeho bitemewe (not applicabale) ni ho cyane cyane twagize ikibazo kubera ko ni amasezerano yari asobanutse. Noneho kuba imodoka yaraje aho kugira ngo yenda bavuge bati ‘twagize iyi mbogamizi’, bagashyiraho ko bitemewe ariko imodoka ikakirwa.”
Yakomeje avuga ko abagenzuzi banasanze iyo modoka yari imaze kugenda ibilometero byinshi , nyamara isoko ryari ryaratanzwe rigamije kugura imodoka nshya. Yanavuze ko nta nyandiko zabonekaga zigaragaza umubare w’ibilometero iyo modoka yagendaga buri munsi.
Ikindi cyagaragajwe ni uko iyo modoka yagombaga kuba ifite ibiro 12.970, ariko basanga ifite ibiro 11.170, ibyatumye ku giciro cyayo harakaswe miliyoni 1,4 Frw.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo twavuga ko byari bikwiye kubera ko imodoka yagombaga kuba ifite ibiro cyangwa bakavuga ngo turabona ntacyo bitwaye yakora akazi ariko bikaba ari ibintu byanditse.”
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yavuze ko bidakwiye ko urwego rwa Leta rwakira imodoka itujuje ibisabwa rwari rwaragaragaje mu isoko.
Ati “Rwiyemezamirimo ni we wabageneye icyo yari abonye. Ntabwo mwebwe yabazaniye icyo mwashakaga.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, yavuze ko nubwo imodoka itujuje bimwe mu byari byarasabwe, basanze ishobora gukora neza akazi yaguriwe.
Ati “Umujyi wa Kigali waguze imodoka idufasha gukora isuku cyane cyane idufasha mu koza imihanda…igihe twagenaga ibisabwa ku modoka dukeneye hari harimo ibigoye cyane cyane kubera kugorana ko iyi modoka igenda ikubura kandi yoza imihanda. Igihe yazaga twasanze harimo bimwe idafite dukurikije ibyo twari twasabye.”
Yakomeje agira ati “Kuko twabonaga iyi modoka tutayisubizayo, twumvikanye na rwiyemezamirimo amafaranga twishyuye, ay’ibyo imodoka itujuje ntabwo arimo, twarayakase.”
Kabahire yavuze ko ibyo imodoka itujuje ari bine gusa kandi ari na byo byagendeweho hakatwa amafaranga ku giciro cyayo.
Yanatanze ibisobanuro ku byerekeye ibilometero byinshi byasanganywe iyo modoka, avuga ko byatewe n’uko uwakoze iyo modoka yohereje umukozi wayo kugira ngo atoze abakozi b’Umujyi wa Kigali uko ikoreshwa, ndetse hakanongerwaho urugendo rw’ibilometero 1500 yakoze iva i Dar es Salaam iza i Kigali.
Yavuze Umujyi wa Kigali uri gutegura kongera kugura indi modoka nk’iyo, ndetse ko uzita ku makosa yagaragaye muri iri soko kugira ngo atazongera kubaho.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
