Kimwe mu mwihariko w’irushanwa rifasha abakinnyi kwigaragaza no kubyaza umusaruro impano bifitemo ‘Agaciro Pre-season Tournament 2026’, ni uko abatarengeje imyaka 17 bazarigaragaramo.
Muri uyu mwaka, irushanwa ritegurwa na Munyeshyaka Makini, rizitabirwa n’amakipe 10.
Aya arimo Vikings FC, Ramjaane Foundation FC, Avengers FC, Etoile Filante FC na Kacyiru United FC ari mu itsinda rya mbere.
Hari kandi Doctrina Fortis Academy FC, Kigalois FC, Sport Football Club FC, Tubigumemo FC na Big Stage FC, ziri mu itsinda rya kabiri.
Umwihariko w’iri rushanwa muri uyu mwaka nk’uko byagenze mu ushize, ni uko hazanakina abatarengeje imyaka 13, 16 na 17 bazakinira ku kibuga cyo ku Mumena.
Irushanwa ry’uyu mwaka kandi rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rifite undi mwihariko w’uko umukino wa nyuma uzabera muri Stade Amahoro mu gihe indi mikino y’abakuru izabera kuri Tapis Rouge.
Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 13 Kamena rikazarangira ku ya 12 Nyakanga 2026.

UMUSEKE.RW
