Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara mu Mudugudu wa Kamushatsi mu muhanda wa kaburimbo wa Kigali-Huye, harimo umurambo w’umuntu w’igitsina gabo, abaturage bakavuga ko yaraye yishwe n’abantu bari mu kabari.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahabereye ibyo yahasanze imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’abagenzacyaha bari mu iperereza.
Mu muhanda wa kaburimbo byagaragara ko hamenywe amazi menshi, hakurwaho amaraso.
Abaturage bavuze ko mu joro ryo ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2026, rishyira ku wa Gatatu bumvise induru yavugiraga mu kabari aho ku muhanda, bagahurura mu masaha ya saa saba n’igice z’ijoro (01h30 a.m) bagasanga umurambo mu muhanda bigaragara ko uwo muntu yatewe icyuma.
Nditurende Maritha, Umukuru w’Umudugudu wa Kamushatsi, yabwiye UMUSEKE ko saa saba z’ijoro n’iminota umunani yabonye ko yahamagawe kuri telefone, yumva n’abantu bakomanga iwe, bamubwira ko mu muhanda hapfiriye umuntu.
Asobanura ko yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu akamubwira ko na we yamaze kuhagera, ahageze asanga n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO bahageze.
Ati “Nabajije uko byagenze bambwira ko hari umwana wari kumwe n’abo bantu [abakekwaho kwica uwo muntu] banyweraga mu kabari, we ahita ajya kwa mutekano kuvuga ko mu muhanda hari umuntu bahiciye.”
Uyu Mukuru w’Umudugudu avuga ko ushinzwe umutekano mu Mudugudu bamutungiye agatoki ‘uwo bavugaga ko yishe umuntu’, amwirukaho ariko na we ashaka kumutera icyuma nyuma n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari barafatanya bafata uwo ukekwaho kwica umuntu.
Ati “Ubwo bamufataga bamwicaje kuko hari umwana wari wavuze ko bari abantu babiri, bahita bashaka undi na we baramuzana.”
Nditurende Maritha yavuze ko abantu batanu barimo n’abakekwaho kwica batwawe na Polisi ngo bajye kubazwa ibyabaye.
Andima makuru UMUSEKE wamenye
UMUSEKE wamenye ko abasore bari bavuye kunywa batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu wari mu nzira agenda bamukubise ikirahure.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko abasore bakekwaho kwica umuntu barimo umwe w’imyaka 24 y’amavuko, uw’imyaka n’undi w’imyaka 18.
Bariya basore ngo barimo kunywera mu kabari bikekwa ko batangiriye umuntu w’umugabo utazwi, uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wigenderaga mu muhanda bamwambura ibyo yari afite, bamukubita ikirahuri mu mutwe bakuye ku rugi rw’akabari bari bamaze kumena, akomereka mu mutwe bimuviramo gupfa.
Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu muhanda munini wa Kaburimbo Nyanza-Kigali.
Hari amakuru avuga ko mu gukora iperereza nyirakabari abo basore banywereyemo, ndetse n’umukozi wako batawe muri yombi nk’uko umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabitubwiye.


MUGIRANEZA Thierry & Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
