Abikorera bashimiwe umusanzu batanga wo kubaka igihugu

Meya Kayitare avuga ko abikorera ba nyuma y’a Jenoside bashishikajwe no kubaka igihugu

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga rwashimiwe umusanzu rutanga mu iterambere ry’igihugu no gufasha abatishoboye.

Ibi byavuzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye abikorera ko abarokotse Jenoside bagendana agahinda katagira igipimo katewe n’ingaruka zo kubura ababo.

Yavuze ko ibyabaye bitazongera kubaho kubera ko bafite ubuyobozi bwiza, kandi ko batazongera kwamburwa ubuzima.

Kayitare yashimiye abikorera umusanzu wabo mu kubaka igihugu, avuga ko batandukanye n’abikorera ba mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bamwe muri bo bafatanyije na Leta y’icyo gihe mu kurimbura Abatutsi.

Ati: “Muri Jenoside, abikorera bishe bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko bahisemo gutanga umusanzu wabo ngo bafashe Leta gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kayitare yasabye abari aho kugaya abagize uruhare muri Jenoside babaye ibigwari aho kuba intwari, bakanga kurengera abicwaga.

Yashimiye Inkotanyi n’uwari umugaba mukuru wazo, bitanze bahagarika Jenoside, bityo bakabasha kurokora abariho kugeza ubu.

Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, avuga ko abikorera bashishikajwe no guteza imbere igihugu no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, barimo abakora ubucuruzi buciriritse bifuza kongererwa igishoro.

Ati: “Buri mwaka iyo twibuka abazize Jenoside, tunatekereza ku bakora umwuga w’ubucuruzi bafite igishoro gike, tukabafasha kucyongera.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Dushimimana Fidèle, avuga ko muri Jenoside hari abikorera batanze ibikoresho byo kwica Abatutsi, abandi bahemba abicanyi.

Ati:”Dufatanye guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko igihari”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside, abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga batanze miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zo kongerera igishoro bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye.

Mu Rwibutso rwa Kabgayi habereye igikorwa cyo kwibuka, haruhukiye imibiri y’Abatutsi isaga 12,000 muri 50,000 bari bahungiye i Kabgayi.

Meya Kayitare avuga ko abikorera ba nyuma y’a Jenoside bashishikajwe no kubaka igihugu
Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Nyirishema Félix
Ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa IBUKA bashimiye abikorera.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article