Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yatangaje ko yohereje mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga itegeko rigena uburyo amatora ya kamarampaka (referandumu) ategurwa, kugira ngo rusuzume niba rihuje n’Itegeko Nshinga mbere y’uko aritangaza mu Igazeti ya Leta.
Iri tegeko rikomeje guteza impaka, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko rishobora kuzifashishwa mu guhindura Itegeko Nshinga by’umwihariko umubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemererwa kugira ngo Perezida Tshisekedi akomeze kuyobora igihugu, mu gihe ubutegetsi bwo buvuga ko byose bizashingira ku ijambo rya ‘Demokarasi n’amahitamo y’abaturage’.
Tshisekedi yabivuze ku wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge kibukuye ku Bubiligi.
Yavuze ko kwemezwa kw’iri tegeko n’abagize Inteko Ishinga Amategeko biri mu mikorere isanzwe y’inzego za Leta kandi ko byubahiriza ihame ryo gutandukanya ububasha bw’inzego z’Igihugu.
Yagize ati “Ku birebana n’itegeko rya referandumu ryemejwe n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ndifuza kongera gushimangira ko riri mu mikorere isanzwe y’inzego z’Igihugu kandi rikubahiriza ihame ryo gutandukanya ububasha. Muri Repubulika ishingiye kuri demokarasi, Inteko Ishinga Amategeko iraganira, ikajya impaka kandi igashyiraho amategeko.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Perezida Tshisekedi ko we n’abo mu Ishyaka rye ari bo bateguye gahunda zose zijyanye n’iri tegeko. We avuga ko nk’Umukuru w’Igihugu ushinzwe kurinda imikorere myiza y’inzego za Leta, yahisemo kohereza iri tegeko mu Rukiko rurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rusuzume niba rihuje n’Itegeko Nshinga, mbere y’uko aritangaza mu igazeti ya Leta.
Yagize ati “Muri demokarasi, nta cyemezo na kimwe, kabone n’iyo cyaba gikomeye gute, gishobora gufatwa hatitawe ku mategeko, inzira n’uburyo biteganywa n’Itegeko Nshinga.”
Ingingo yo guhindura zimwe mu ngingo mu Itegeko Nshinga zirebana na manda Umukuru w’Igihugu yemerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane mu gihe amatora azaba mu 2028.
Manda ya gatatu ya Tshisekedi uyobora Congo kuva mu 2019, abatayishaka bamushinja intege nke mu butegetsi ahanini bishingiye ku bukungu butazamutse mu Gihugu, ruswa yakomeje kwiganza hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke byazonze igihugu cyane mu Burasirazuba ahigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, yaba iy’Abanye-Congo cyangwa iy’abanyamahanga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
