Abana 16 bahiriye ku ishuri

Polisi yabujije buri wese kwinjira muri iri shuri

Kenya – Abanyeshuri 16 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ricumbikira abanyeshuri ahitwa Gilgil, mu birometero 120 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Uyu muriro wibasiye ishuri ry’abakobwa Utumishi Girls School watangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ubwo abanyeshuri bari basinziriye nk’uko byatangajwe na Croix-Rouge na Polisi yo muri Kenya.

Polisi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abagizweho ingaruka n’inkongi bigikomeje gukorwa n’ubuyobozi kugeza, ndetse ko hatamenyekane icyateye iyi nkongi.

Abatabazi bo muri Croix-Rouge ya Kenya bitabajwe muri ubu butabazi.

Umuyobozi muri Polisi, Masoud Mwinyi, aganira n’ababyeyi n’imbaga y’abantu hanze y’ishuri, yagize ati: “Ni ibintu bibabaje kandi biteye agahinda.”

Inkongi z’umuriro zakunze kwibasira ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri muri Kenya.

Ubwirinzi budahagije butungwa agatoki ku kuba ari intandaro y’uko izi nkongi zica abantu benshi.

Mwinyi yavuze ko iperereza rigikomeje. Hanze y’ishuri hari huzuye umubare utari mukeya w’abantu, gusa ababyeyi ni bo bemerewe kwinjiramo imbere.

Inkongi yibasiye iri shuri yadutse mu masaha abakobwa bari baryamye
Abantu bari beshi bagiye gushaka amakuru y’ababo biga muri ririya shuri
Abayobozi muri Kenya bagiye gutanga ihumure
Aho abanyeshuri barara niho hafashwe n’umuriro kugeza ubu hataramenyekana icyawuteye

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *