Polisi yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha

SSP SANO yibukije urubyiruko ko ari abafatanyabikorwa b'ingenzi

Muhanga: Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko by’umwihariko urw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ibyaha, no kubungabunga umutekano.

Polisi ivuga ko uru rubyiruko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kurinda umutekano w’abaturage.

Mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake hagamijwe gushimangira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bavuga ko nubwo hari bamwe muri bagenzi babo bakigaragara mu bikorwa bigize ibyaha, ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego bwatanze umusaruro mu kugabanya ibyaha, no kongera imyumvire myiza mu rubyiruko.

UMUGWANEZA KAMANZI Solange, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Muhanga bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko amahugurwa n’ubukangurambaga bahabwa bibafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego badahwema kutwubakira ubushobozi, muri ubu bukangurambaga tubonamo benshi mu rubyiruko biyemeza guhinduka bakava mu bikorwa bigize ibyaha, bagafata iya mbere mu gufatanya kubaka igihugu. Tuzi ko turi imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, imbaraga zacu tugomba kuzikoresha twubaka igihugu kandi tugira uruhare mu kwicungira umutekano.”

MUSANGWA Theoneste na we akaba urubyiruko rw’umukorerabushake, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Tugomba kwirinda icyatwangiriza ejo hazaza no gufasha abandi kumva akamaro ko kubahiriza amategeko. Iyo twese tugize uruhare ibyaha biragabanuka.”

Umuyobozi  wa Polisi mu karere  ka Muhanga SSP Sano NKERAMUGABA yabasabye kugira uruhare rufatika mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, anarusaba kwirinda ibikorwa byose byarukururira mu byaha no gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu kubikumira.

Yagize ati: “Turasaba buri wese kugira uruhare mu gukumira no kwirinda ibyaha, urubyiruko rwitezweho kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza  heza, rugomba kugira uruhare rufatika mu gufasha inzego zitandukanye gukumira no kwirinda ibyaha, birirnda kwishora mu bikorwa bigayitse by’umwihariko urubyiruko rw’abakorerabushake ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric yavuze ko ubufatanye bw’urubyiruko n’izindi nzego bugira uruhare runini mu gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwa Polisi by’umwihariko mu rubyiruko ni ingenzi, budufashiriza urubyiruko gusobanukirwa ko iyo rugize uruhare muri gahunda za leta by’umwihariko no mu kubungabunga umutekano, bituma ibyaha byinshi bikumirwa vuba kandi hakiri kare, uruhare rw’urubyiruko ni ingenzi cyane mu gukumira ibyaha.’’

Mu bukangurambaga  bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara yAmajyepfo bugamije gukumira ibyaha, Polisi ikomeje gukangurira abaturage bose kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe, ishimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese, kandi ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.

Inzego zitandukanye zifatanyije na Polisi by’umwihariko urubyiruko

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article