Ubutegetsi bwa Niger bwatangaje ko bwafunze ibitangazamakuru icyenda by’Abafaransa ngo kuko byatangazaga amakuru agamije guhungabanya ituze n’ubumwe bw’abaturage n’imitegekera ya Leta.
Itangazo ryashowe n’Urwego Rushinzwe kugenzura Ihererekanyamakuru muri Niger rigaragaza ko ibitangazamakuru byahagaritswe ari; France 24, RFI, France Afrique Media, LSI Africa, AFP, TV5 Monde, TF1 Info, Jeune Afrique na Mediapart.
Itangazo rivuga ko ibi bitangazamakuru byose icyo bishinjwa ari ugukomeza gukwirakwiza amakuru agamije gusenya ubumwe no gukorera hamwe by’abaturage, byose bigamije guhungabanya igihugu n’imitegekere yacyo.
Itangazo riti ” Iki cyemezo kirahita cyubahirizwa kandi kirareba imiyoboro yo kuri ‘satellite’, imbuga nkoranyambaga, imbuga zishakirwaho amakuru (website) na porogaramu zo muri telefone.”
Umuryango w’Abanyamakuru batagira Imipaka ( Reporters Without Borders) wamaganye iki cyemezo uvuga ko kidakwiriye kandi ari ugucecekesha itangazamakuru.
Imiryango ivuga ko Iharanira ubwisanzure bw’Itangazamakuru yikomye ubutegetsi bwa Gen.Abdourahamane Tchiani nyuma y’uko ahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum mu 2023.
Gen. Abdourahamane Tchiani ashinjwa ko yahagaritse ibitangazamakuru byose mpuzamahanga mu Gihugu abandi banyamakuru bagafungwa mu rwego rwo gutuma ibibera gihugu bihonyora uburenganzira bwa bitazajya bijya hanze.
Uyu mugabo kandi yahise asesa umubano n’u Bufaransa ndetse anirukana Ingabo z’u Bufaransa zabaga muri icyo Gihugu kiri mu Burengerazuba bw’Isi, umujyo ahuriyemo n’abandi bayobora Mali na Burkina Faso.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW