Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida William Ruto wa Kenya yakiriye abakuru b’ibihugu bya Africa bitabiriye inama ihuza Ubufaransa na Africa.
Perezida William Ruto yavuze muri uyu muhango ko uretse kwishimira ubucuti bw’igihe kirekire hagati y’Ubufaransa na Africa, uyu munsi banishimira igihe gishya cy’ubufatanye hagati y’impende zombi zisangiye iterambere, kubahana n’amahirwe hagati y’abaturage bazo.
Perezida William Ruto n’umugore we basangiye ifunguro n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama yiswe Africa Forward Summit 2026.
Mu izina ry’abaturage ba Kenya, Perezida Ruto yahaye ikaze abitabiriye iyi nama abashimira ko bayitabiriye, no kuba biyemeje kugira uruhare mu iterambere rya Africa yo mu bihe bizaza.
Yavuze ko yifuza ko iriya nama yaba umusingi wo gutuma bumva ibintu kimwe no kongera ubutanye hagati yabo.
Perezida Paul Kagame kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye ni umwe mu bitabiriye iriya nama, akaba yageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere.

UMUSEKE.RW
