Impaka zabaye impaka nyuma y’ifungwa rya Musée Ingabo – Yabuze miliyoni 1.4Frw y’ubukode!

Asobanura amateka y'igihugu yifashishije ubuhanzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakuye urujijo ku bibaza impamvu bwafunze inzu yamurikirwagamo ibihangano ‘Musée Ingabo’ buvuga ko nyiri ubwite yabuze ubukode, kandi mu masezerano impande zombi zarabyemeranyije.

Umunyamideli Ngabo King na we avuga koko yafunze inzu ‘Musée Ingabo’ kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode yakwaga n’Umujyi wa Kigali.

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko “ko Umujyi wa Kigali wafunze Musée Ingabo guhera ku wa 7 Gicurasi 2026, bitewe n’ibirarane by’ubukode inzu ndangamurage n’umuryango mugari w’abahanzi bitabashije kwishyura kugeza ubu kubera ikibazo cy’amikoro.”

Uyu  avuga ko aho yakoreraga yahahawe na RDB ifatanyije n’Umujyi wa Kigali kuva mu 2023, icyakora bigeze mu mpeshyi ya 2025 asabwa kwishyura ubukode.

Yagize ati “Mu 2025 nibwo batangiye kunsaba kwishyura amafaranga y’ubukode icyakora mbamenyesha ko ari menshi, bansabaga 1.400.000Frw ku kwezi njye mbabwira ko nabona 400.000Frw ntibabyumva.”

Nyuma y’igihe ataremera kwishyura aya mafaranga, Ngabo yasabwe gusohoka mu nzu ahitamo guhita afunga kuko adafite amafaranga yo kwishyura.

Umujyi wa Kigali wavuze…

Nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga uko gufungwa kw’iyo nzu y’imideli kubyaye impaka, umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu muzi w’ikibazo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko mu 2023-2024 ari bwo bwahaye uyu munyamideli ahantu ho gukorera ’Agaseke Center’ nta kiguzi, hagamijwe gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Umujyi uvuga ko nyuma yo kubona ko umushinga umaze kwaguka, ndetse ugatangira kwinjiza amafaranga binyuze mu banyamahanga bawusura, impande zombi (Umujyi wa Kigali na Ngabo) zemerenyije amasezerano y’ubukode.

Ukomeza uvuga ko mu bihe bitandukanye hagiye haba ibiganiro ndetse byarimo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kugira ngo hibutswe uwari ufite inshingano zo gukodesha aho hantu.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ugishishikariye gushyigikira imishinga y’urubyiruko.

Uti “Turacyiyemeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko n’iy’ubuhanzi. Ariko kandi, kwizera ko ibikorwaremezo rusange bibungabunzwe neza kandi bikoreshwa mu buryo buboneye ni ingenzi, kugira ngo n’abandi bahanzi benshi b’ejo hazaza bazabashe kubona amahirwe nk’ayo.”

Umujyi wa Kigali ugashishikariza abakodesha bose kubahiriza inshingano zabo ziteganywa n’amasezerano y’ubukode bagiranye n’Umujyi, hashingiwe ku bwumvikane n’ubwizerane.

Hari abatemeranya n’Umujyi …

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga, banenze Umujyi wa Kigali kuba waratereranye uwo muhanzi.

Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza ati “None se buriya, niba yaroroherejwe koko nk’uko babivuga, ariko kwishyura ubukode bigakomeza kugorana, byapfiriye he? Ikibazo cyabaye ikihe? Yaba yaracunze nabi umutungo cyangwa n’ubundi nta mafaranga ahagije avamo?”

Akomeza ati “Basi se yafashwa ate kugira ngo ubwo bukode bwishyurwe, ariko n’ibikorwa bye ntibihagarare ko mbona bisa n’aho bibumbatiye inyungu rusange.”

Niyonshima Patrick na we ati “Ni nde wumva iki ikibazo neza ngo adufashe kucyumva. Ntabwo ari uko ibyo King Ngabo yanditse bitumvikana, ahubwo ikibazo ni Umujyi wa Kigali wafunze Museum Ingabo. Nta bundi buryo ikibazo cyari gukemurwa hatabayeho gufunga?

Hari n’abavuga ko Umujyi wa Kigali utari ukwiye gufunga ibikorwa bye ngo kuko yabuze ubukode.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko uyu munyamideli yagakwiye kubahiriza ibyo yasabwe.

Ati “Kuba urubyiruko byonyine, kuba umuhanzi byonyine, kugira umushinga mwiza byonyine, ntibihagije ngo bizakubyarire inyungu irambye iyo udakurikije ibyo wumvikanye n’izindi nzego, kandi ukitegura no kugirwa inama.”

Akomeza ati “Mujye mwirinda guca imanza mu madosiye mutazi neza.”

Agaseke Center  yari yarahawe n’Umujyi wa Kigali yasabwe kwishyura ubukode

Umujyi wa Kigali uvuga ko hasurwaga bityo atakabaye abura ubukode

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *