Umusore arashinjwa kwicisha Nyina urusyo

Muhanga : Nzayisenga Onesphore  wo mu Karere ka Muhanga arashinjwa kwicisha Nyina urusyo rw’amasaka, yarangiza akigira mu kabari kunywa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwo musore  yari yaragurije  murumuna we witwa Nkundabose Oscar  Frw 25,000 .

Uyu ngo yaje gusaba Nyina witwa Mukampfizi Béatha w’imyaka 66 kuyamwishyuriza uwo murumuna we, undi amubwira ko yamutegereza aho yajyanye na Se gupagasa mu Karere ka Rwamagana .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Télesphore yabwiye UMUSEKE ko byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa moya za mu gitondo asanga umubyeyi we  wibanaga amwicisha urusyo rusya amasaka.

Ati: “Yarangije kumwica asiga umurambo we mu nzu ajya kunywa inzoga nk’aho ntacyabaye.”

Gitifu Dusabimana avuga ko byageze ku mugoroba ahamagara murumuna we ngo abwire Se ko yamwiciye umugore.

Yakomeje agira ati: “Se babimubwiye akeka ko bamubeshya ahamagaye bajya mu rugo basanga koko yarangije kumwica”

Dusabimana yavuze ko Nzayisenga Onesphore amaze kubona ko amakuru y’uko yishe Nyina yamenyekanye, yikingiranye mu nzu, abwira abaturage ko akingura ari uko RIB na Polisi bahageze.

RIB na Polisi bahageze basanga Nzayisenga Onesphore akikingiranye, bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muhanga, naho umurambo w’uyu mukecuru ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru avuga ko uyu Nzayisenga Onesphore ukekwaho kwica Nyina yari yarakatiwe imyaka itatu akurikiranyweho icyaha cyo kunywa urumogi aza kurekurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *