Umuturage yagiye kwaka inguzanyo “bamusaba ruswa” – Umukozi wa SACCO ari kubibazwa

Ruswa mu Rwanda iribwa mu ibanga ryo hejuru

Kamonyi: Umukozi ushinzwe inguzanyo mu Kigo cy’Imali, witwa Rusizana Maurice yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mukozi ushinzwe inguzanyo muri Jyambere SACCO Kamonyi yasinyiye umuturage wari uje kwaka inguzanyo ya miliyoni 50Frw, amubwira ko agomba kumuha ruswa y’ibihumbi 300Frw.

Bikavugwa ko uyu wagombaga kuyitanga yahise abimenyesha Inzego z’ubugenzacyaha ziramufata.

Umwe yagize ati: ”RIB yamufashe amaze kuyakira, ubu arafunzwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda iyi SACCO iherereyemo, Ndayisaba J.P. Egide yabwiye UMUSEKE ko iyo nkuru y’ifungwa ry’uyu mukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO yayimenye.

Avuga ko ntacyo yabivugaho kubera ko SACCO uyu mukozi akorera iri ku rwego rw’Akarere.

Ati: ”Andi makuru mwayabaza ababishinzwe.”

Umwe mu bakozi ba Jyambere SACCO Kamonyi, yabwiye UMUSEKE ko Rusizana Maurice yafunzwe ku mugoroba wo ku italiki 04/04/2026 kandi ibyo akekwaho ari icyaha cya ruswa.

Rusizana Maurice afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Runda mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *