Ibihugu by’u Rwanda na Botswana byiyemeje kwagura ubufatanye binyuze mu masezerano atandatu mashya byasinyanye.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, ubwo Perezida Paul Kagame yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri aho yakiriwe i Gaborone na mugenzi we Duma Boko.
Amasezerano atandatu yasinywe hagati y’ibihugu byombi arimo aho gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri. Aya yasinwe na Visi-Perezida wa Botswana akaba ba Minisitiri w’Imari, Ndaba Nkosinathi Gaolathe, ayasinyana na Tesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku ruhande rw’u Rwanda.
U Rwanda na Botswana binyuze muri ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga byasinye kandi amasezerano yo gukuraho Visa ku bafite pasiporo z’abasipolomate n’abayobozi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasinyanye na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri Botswana, amasezerano ajyanye n’ibyindege hagati y’ibihugu byombi.
Mu Buzima, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere uru rwego.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasinyanye na mugenzi we wo muri Botswana, Tiroeaone Ntsima, amazerano y’ubyfatanye mu gushyigikira ubujungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urushinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Botswana.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana azasura Ikigo gicuruza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘Diamant’ kiri mu Murwa Mukuru, Gaborone.






MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
