Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yongeye gushyiraho ingamba zo gufunga ibyambu bya Iran, anemeza ko amato atwara imizigo yose anyura mu Nzira y’Amazi ya Hormuz azajya yishyura umusoro wa 20%.
Iran ivuga ko ari yo yonyine igenzura Inzira ya Hormuz, ndetse ko amato ayinyuramo ahabwa uburenganzira n’ubuyobozi bwayo gusa.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, Trump yavuze ko Inzira ya Hormuz izakomeza gufungurwa ku bihugu byose, ariko ko amato ya Iran n’abakiriya bayo batazongera kwemererwa kuyikoresha nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Inzira y’Amazi ya Hormuz irafunguye kandi izakomeza gufungurwa, yaba Iran ibyemera cyangwa itabyemera. Twongeye gushyiraho ingamba zo gufunga ibyambu bya Iran.”
Si ubwa mbere ubuyobozi bwa Trump bushyizeho ingamba nk’izi. Muri Mata, ingabo za Amerika zari zatangaje ko zizajya zifata cyangwa zigahagarika amato yerekeza cyangwa ava ku nkombe za Iran, mu rwego rwo kugabanya ubushobozi bw’icyo gihugu bwo kubona amafaranga ava mu bucuruzi bwa peteroli.
Trump yanatangaje ko guhera ubu Amerika izajya yitwa “Umurinzi w’Inzira ya Hormuz”, avuga ko mu rwego rwo kwishyura ikiguzi cyo kurinda umutekano muri ako gace, amato atwara imizigo yose anyura muri iyo nzira azajya yishyura amafaranga angana na 20% by’agaciro k’imizigo atwaye.
Iran yahise yamagana icyo cyemezo. Mu itangazo ryatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Tasnim, umuvugizi w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) yavuze ko Amerika “yashyize mu kaga gakomeye umutekano w’ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaze” kubera ibikorwa byayo mu Nzira ya Hormuz.
Iran yavuze ko igikomeje kugenzura iyo nzira kandi ko izakomeza kurinda inyungu zayo.
Yagize ati “Tuzashyira Amerika mu isoni no mu kwiheba birenzeho kubera ibi bikorwa bishya by’ubugizi bwa nabi.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Iran yari yavuze ko inzira ya Hormuz ifunze ibyatumye , ibiciro bya peteroli bizamukaho 4,08%.
Iran na Amerika bikomeje imirwano. Ibitangazamakuru byo muri Iran bivuga ko ibitero bya Amerika bimaze kugwamo abantu 24.
Iran na yo ivuga ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe birimo Qatar, Oman, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Jordan, Bahrain na Kuwait. Ibyo bihugu byatangaje ko byaburijemo ibitero bya drones na misile za Iran byari bigamije kwibasira ibirindiro bya gisirikare cyangwa ibikorwa bya Amerika.
Iran yavuze ko ibitero byayo byari bigamije kwibasira ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri ibyo bihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
