Umuyobozi w’isoko rikuru i Nyanza amaze iminsi afungiwe i Kigali

Amapingu

Umuyobozi w’isoko rikuru rya Nyanza amaze iminsi afungiwe mu Mujyi wa Kigali akekwaho kunyereza imisoro ya leta.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bacuruzi bo mu isoko ry’akarere ka Nyanza riherereye mu murenge wa Busasamana, avuga ko umuyobozi wabo witwa Jean Pierre Ndayambaje amaze ibyumweru bibiri afungiye mu Mujyi wa Kigali.

Abakurikiranye aya makuru bemeza ko hari umushoferi wazanye imyenda ya caguwa, ageze mu karere ka Muhanga Polisi iramuhagarika bamubajije inyemezabwishyu (facture) y’iyo myenda yerekana iyo yohererejwe kuri telefone.

Gusa Polisi ishami ryo mu muhanda yo muri kariya karere ka Muhanga, ifata uwo mushoferi iramufunga, agasobanura ko iyo myenda atari iye ahubwo ari iya Jean Pierre Ndayambaje.

Bukeye uriya Jean Pierre Ndayambaje usanzwe ari umuyobozi w’isoko i Nyanza ajya gukurikirana imyenda ye, na we arafatwa.

Gusa asobanura ko iriya myenda ya caguwa yayiranguye mu Mujyi wa Kigali, maze bafata icyemezo uriya mushoferi baramufungura.

Umuyobozi w’isoko ry’i Nyanza we bamujyanye i Kigali ngo ajye kwerekana aho imyenda yayiranguye, asanga harafunze niko kumufungira i Kigali.

Inzego zibishinzwe zarakoranye zinaza i Nyanza aho uriya muyobozi yari abitse amabaro y’imyenda arenga mirongo ine, na yo zirayatwara bikekwa ko byatewe no kunyereza imisoro ya leta.

Munyambonwa John, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu murenge wa Busasamana ari naho isoko riri, kandi uriya muyobozi w’isoko ufunze nawe akaba abarizwa muri PSF yabwiye UMUSEKE ko yumvise ko Ndayambaje afunzwe akekwaho ibifitanye isano no kunyereza imisoro.

Umuyobozi w’isoko i Nyanza si ubwa mbere afunzwe akekwaho kunyereza imisoro ya leta.

UMUSEKE.RW

Share This Article