Nyamasheke: Umusaza yitwa Kanyabacuzi Faustin w’imyaka 63 yabonetse munsi y’umuhanda, mu nzira y’amazi yapfuye.
Uyu musaza wo mu mudugudu wa Gikombe, akagari ka Gasheke umurenge wa Bushenge, yasanzwe mu mwobo wacukuwe n’amazi yapfuye.
Bikekwa ko yaguyemo kubera ubusinzi, amakuru UMUSEKE wamenye avugako yari yaraye adatashye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge, bwahamiririje UMUSEKE, ko aya makuru ari ukuri ko bwayamenye ku isaha ya saa munani z’igicamunsi (14h00) kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026.
Habumugisha Hyacinthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, ati “Nibyo, uwitwa Kanyabacuzi Faustin w’imyaka 63 y’amavuko ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00) twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu, ko yasanzwe mu nzira y’amazi yapfuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko bikekwa ko yaguyemo kubera ubusinzi, amakuru yo mu muryango we avuga ko yari yaraye adatashye iwe.
Yihanganishije umuryango wa Nyakwigengendera, asaba abaturage ko bakibura umuntu, bajya bahita batanga amakuru ngo ashakishwe, cyangwa atabarwe hakiri kare.
Ikindi yibukije abaturage gahunda yo kunywa mu rugero, no gutaha hakibona.
Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari ku bufatanye n’inzego za Polisi, n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zahageze iperereza rirakomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’intara bya Bushenge ngo hakorwe isuzuma.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE
