Si ukubuza abantu kwiyengera umutobe – Icyo amabwiriza mashya avuga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abaturage ko mu gihe bafite ibirori bifuza gutegura ibyo kunywa birimo umutobe cyangwa ikigage ndetse n’amafunguro, bagomba kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo hagenzurwe ubuziranenge bwabyo.

Ibi yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ngamba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko abantu batabujijwe kwenga umutobe cyangwa ikigage ahubwo basabwa kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze (Komite yo ku rwego rw’Umudugudu) izagenzura ubuziranenge bw’ibikoreshwa n’isuku yabyo.

Ati “Niyo mpamvu dusaba umuntu wese ushaka gutegura ibirori runaka, ushaka kwakira abantu, gutegura amafunguro cyangwa ibyo kunywa mu rugo, ko agomba kureba ubuyobozi akababwira kugira ngo baze bamurebere, bamenye ko azi ibigomba kubahirizwa, hanyuma abikore neza, niyakira abantu ntibaze kugira ikibazo.”

Akomeza agira ati “Hari abavuze ngo ni ukubuza abantu kubakira, ngo ni ukubabuza kwiyengera umutobe. Oya ntabwo ari byo, ahubwo uzi ko agiye kubikora, akaba agiye kubikora neza, nawe ntawakubuza kubwira ubuyobozi ngo dore ngiye kubikora, kandi ndabikora neza kugira ngo abantu uza kwakira be kugira ikibazo.”

Minisitiri Habimana, avuga ko mu gihe abaturage bakoze ibirori batamenyesheje ubuyobozi bazajya birengera ingaruka zabyo.

Ati “Kandi ibyo iyo ubikoze utamenyesheje n’ubuyobozi ngo bagufashe kumenya amabwiriza, uko bigomba gukorwa, ufite ibikoresho bizima, hanyuma wabikora bikaza kugira ingaruka ku baturage, ibyo urabyirengera.”

Minisitiri Habimana avuga ko ku muntu wenga agamije gucururuza, agomba kubahiriza amategeko agenga abacuruzi ndetse n’agenga inganda kubera ko agiye gucuruza ku bantu benshi.

Ati “Agomba kuba afite ibyangombwa by’uko ibintu acuruza byujuje ubuziranenge.”

Hashize igihe Minisiteri y’ubuzima isohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango.

Ni amabwiriza agamije kunoza ibijyanye gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, ndetse no gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa se urupfu.

Ni amabwiriza yagenewe abatunganya ibiribwa n’ ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo ndetse n’abakenera kubikoresha mu birori cyangwa mu minsi mikuru.

Abategura ikigage bagomba kubimenyesha ubuyobozi

UMUSEKE.RW

Share This Article