Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup 2026, ikipe y’Ingabo yongeye gutekereza kuri Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude baherutse gutandukana n’iyi kipe.
Iyi kipe ya APR FC ikeneye kwiyunga n’abafana bayo, ikomeje gushaka ibisubizo byatuma yongera kubaha ibyishimo.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ahamya ko umutoza w’ikipe y’Ingabo, Taleb, yasabye Ubuyobozi bwe gukora ibishoboka bakaba bagarura Ruboneka na Niyomugabo.
Umwe mu baduhaye amakuru, yaduhamirije ko Claude aherutse i Shyorongi mu minsi ya vuba kandi icyari kimujyanyeyo ari ibiganiro byamugarura.
Bivugwa ko uyu munya-Tunisie utoza APR FC, yabwiye abayobozi be ko yabeshywe bigatuma yemera ko aba bakinnyi bombi batongererwa amasezerano.
Ikipe y’Ingabo iragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium aho iraba ikina na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

UMUSEKE.RW
