Perezida Trump yari akuyemo umunyamakuru iyo kotsa

Perezida Trump ikiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Kristen Welker wa NBC cyarangiye nabi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyamiranye n’Umunyamakuru bari mu kiganiro, uyu mutegetsi arikubita akivamo kitarangiye, ashinja umunyamakuru kuba umunyabinyoma cyangwa akaba ari igicucu.

Ni mu kiganiro cyihariye umutaripfana Trump yagiranaga n’umunyamakuru Kristen Welker wa NBC.

Muri iki  kiganiro cyagarukaga ku ngingo nyinshi ubwo cyari kigeze mu minota 45 yacyo, umunyamakuru Kristen Welker yabajije Perezida icyo ashingiraho avuga ko amatora y’ibanze yabaye muri Leta ya California ku wa 2 Kamena 2026 yabayemo uburiganya kandi hataratangazwe ibyayavuyemo ndetse n’amatora ya Perezida yo mu 2020 yasize Joe Biden atsinze Trump.

Perezida Trump yahise avuga ko icyo akora ari ukureba kandi akanumva.

Umunyamakuru ati “Ariko icyo si ikimenyetso”

Trump ikibuga yahise agicurikira ku munyamakuru Kristen Welker wa NBC, amwita umunyabinyoma, umunyamakuru nawe arabihakana ko atari umunyabinyoma.

Trump ati “Ushobora kuba uri umunyabinyoma cyangwa uri igicucu. Ibi birahagije, wakoze nshuti yanjye, ugire ibihe byiza.”

Trump yahise ahaguruka akuramo indangururamajwi yari yambaye, aragenda.

Si ubwa mbere Perezida Trump ashyamiranye n’abanyamakuru bari mu kiganiro, abenshi iyo atabatutse abashinja kuba injiji n’abanyabihuha ko kandi ibyi bamuvugaho byose ari amakuru y’ibinyoma, ‘fake news’.

Ibinyamakuru bimwe birimo The New York Times, CNN, na The Washington Post yabireze mu nkiko abishinja kumutangazaho amakuru y’ibihuha.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *