Umuyobozi afunzwe akekwaho gukubita umugore

Byabereye mu Karere ka Burera kari mu ibara ritukura

Burera: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tumba, mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera, yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gukubita icupa umugore, uyu mugore akavuga ko Gitifu yari asanzwe amugendaho kuko yamuhatiraga ko baryamana undi akabyanga.

Ishimwe Donatha, avuga ko yakubiswe n’uyu muyobozi ubwo yari mu kabari, aho yari agiye kureba umugabo we nyuma yo kuva mu bukwe bw’inshuti ye.

Ishimwe yabwiye Radio/TV1 ko ageze muri ako kabari yasanzemo se umubyara, batangira kuganira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tumba na we wari muri ako kabari ngo yahise abyivangamo, asaba Ishimwe guceceka kuko ngo yari ari kubasakuriza.

Ati “Executif witwa Gaga aranshecekesha ngo ninsheceke, ngo ndi kubasakuriza mu kabari. Ariko dusanzwe dufitanye ikibazo cy’uko yashatse kunsambanya nkanga kuryamana na we.”

Ishimwe avuga ko nyuma y’ayo magambo bahise batongana, uyu muyobozi akamubwira amagambo amutesha agaciro, arimo kumwita igishegabo, igisambo ndetse no kumushinja kwirata.

Uyu mugore avuga ko mu gihe batonganaga, uwo muyobozi yamumennyeho inzoga, na we akamusukaho inzoga yari afite.

Ati “Icupa ryanjye ryahise ryikubita hasi riramanyagurika. Ahita afata irye yari ari kunywa, arinkubita hano mu gahanga, rinshwanyagurikaho. Ni bwo ubumene bwagiye bunkomeretsa mu maso.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye Radio/TV 1 ko uyu muyobozi yafashwe ndetse akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article