Umuganura wa 2026 uzitsa ku kunga ubumwe

Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama, ndetse u Rwanda rwatangiye inzira zo kuwandikisha mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Ku wa Gatanu wa tariki 7 Kanama 2026, Abanyarwanda bazizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura wa 2026, wahawe icyerekezo cyo kurushaho kunga ubumwe, guhugukira umurimo, kwishimira ibyagezweho, guteganya ibizakorwa ndetse no kurangwa n’ubudaheranwa.

Ibirori by’Umuganura wa 2026 ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Inyandiko y’Inteko y’Umuco ivuga ko gutoranya Akarere ka Rusizi byakozwe  mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’indangagaciro Umuganura ubumbatiye ko kandi mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda muri rusange n’Abanyarusizi by’umwihariko kurushaho gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa, kuko ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE ku gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri 2025 bugaragaza ko Akarere Rusizi kari ku rugero ruri hasi mu birebana n’Ubumwe n’Ubwiyunge kimwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Inyandiko iti “Kaza ku mwanya wa 30 n’amanota 92.10% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse kakaza ku mwanya wa 21 n’amanota 89.60% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Iyo nyandiko isobanura ko kandi kwizihiza Umuganura 2026 bizashingira ku ntego ziri mu bikorwa byateguwe birimo; kwereka Abanyarwanda uruhare rw’Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo;  gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufashanya no gufatanya mu mibereho yabo; gukangurira Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda umurimo no kwigira no kugaragariza Abanyarwanda indangagaciro z’umuco zikwiye kubakirwaho mu nzira y’iterambere.

Amavu n’amavuko y’Umuganura

Ibitabo  by’amateka n’inkuru zayo bigaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda.

Uyu wari wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu Gihugu hose uhereye ibwami kugeza mu muryango w’Abanyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu wayoborwaga n’Umwami, naho ku rwego rw’umuryango ukayoborwa umukuru w’umuryango.

Umuganura ni imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami. Umuganura wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo Igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka.

Ijambo “Umuganura” rikomoka ku nshinga kuganura, bikaba ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze.

Wizihizwaga kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu muryango, ku rwego rw’Igihugu, wayoborwaga n’Umwami.

Umuganura waje gucibwa n’abakoroni mu wa 1925, ariko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu wa 1962, abantu bakomeje kuwizihiza mu miryango ariko udafite agaciro nk’ako ufite kuri ubu.

Leta yagaruye Umuganura mu 2011, kugira ngo ukomeze kuba ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo, ubu wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere wa Kanama, ndetse u Rwanda rwatangiye inzira zo kuwandikisha mu Murage w’Isi wa UNESCO.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Isi yacu ikeneye ubumwe.Bisaba ko abayituye bose bagira urukundo nyakuli.Ibyo byakuraho burundu Intambara,ubukene,ubwicanyi,ruswa,ubusambanyi,etc…Ibyo bizashoboka gusa guhera ku munsi wa nyuma,ubwo imana izakura mu isi abakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira nubwo aribo bacye nkuko ijambo ryayo rivuga.Aho gushidikanya cyangwa kutabyemera,haguruka nawe ushake Imana cyane,nkuko ubwayo ibigusaba muli Matayo 6:33,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzabaho iteka muli paradis.Kora akazi kawe kugirango ubeho,ariko ushake umuntu uzi bible muyigane ku buntu,agusanze iwawe,izaguhindura.

  • Uko iminsi iri kugenda ishira umuganuro nawo nubwo wasubiyeho 2011 ariko aho baciriye kwenga amarwa kwenga inzoga gakondo ndabona umuganura mu yindi shusho kubera ko umuganuro abantu bashigishaga amarwa bakarya ibyo bejeje biri gakondo bakishimira umusaruro babonye kdi bakiyemeza kongera kuwugeraho ndetse no kuwurenga
    ubu rero rirya no hino mu gihugu uri gusanga abantu bafite ikibazo cyo kubura uko benga ayo marwa babuze aho bagurishiriza amasaka ngo babone ubwisungane mu kwivuza bari kubunza imitima y’aho bazakura amafaranga y’ishuri kubera kubura aho bagurishiriza urwagwa benze amasaka atakigurwa neza. Ibi byose byakuyeho umwimerere w’umuganura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *