Amerika na Iran bigiye gusubira mu biganiro

Perezida Trump, yatangaje ko Amerika na Iran bigiye gusubira mu biganiro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 20206, Amerika na Iran bigiye  gusubira mu biganiro bigamije kugera ku masezerano arambye, nyuma y’uko ahagaritse igitero gikomeye avuga ko igihugu cye cyari cyiteguye kugaba kuri Iran.

Trump yavuze ko icyo gitero cyari kuba kimwe mu bikomeye Amerika yaba yaragabye kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira.

Perezida Trump yatangaje ko ibiganiro bishya hagati ya Amerika na Iran bizatangira ku wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026, ariko ntiyatangaza aho bizabera cyangwa abazabyitabira. Kugeza ubu, Iran ntiragira icyo ivuga ku biganiro Trump yatangaje.

Amakuru y’uko impande zombi zigiye gusubira mu biganiro yahise agira ingaruka ku isoko mpuzamahanga, aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutseho 4%.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari mu ndege ya Air Force One ubwo yavaga muri New Jersey asubira i Washington ku Cyumweru, Trump yavuze ko igitero Amerika yari yiteguye kugaba kuri Iran cyari kuba gikomeye cyane.

Yavuze ko Iran yari izi uburemere bw’icyo gitero kuko yabonaga uko Amerika yagiteguraga, ariko ko impande zombi ubu ziri kugirana ibiganiro.

Ati “Bari bazi uburemere bw’icyo gitero kuko babonaga uko cyategurwaga. Turimo kuvugana na bo binyuze mu biganiro.”

Mu butumwa Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko Iran ndetse n’ibihugu by’inshuti za Amerika byo mu Burasirazuba bwo Hagati byamusabye guhagarika igitero, nyuma y’uko impande zombi zari zimaze kumvikana ku ngingo z’ibanze z’amasezerano.

Amerika na Iran birarwana kuva muri Gashyantare

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article